00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Olivia Breen yababajwe na komiseri wamubwiye ko yambaye ikariso imugaragaza

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 20 Nyakanga 2021 saa 08:17
Yasuwe :
0 0

Umunya-Pays de Galles, Olivia Breen, watwaye Shampiyona y’Isi inshuro ebyiri mu mikino Paralempike, yavuze ko yababajwe na komiseri wamubwiye ko akwiye kwambara neza kuko yari yambaye ikariso imugaragaza.

Breen w’imyaka 24, yavuze ko umukomiseri w’umugore muri Shampiyona y’u Bwongereza yabaye ku Cyumweru, yamubwiye ko ikariso (umwambaro wa bikini) yari yambaye, yari “nto cyane kandi imugaragaza”.

Uyu mukinnyi usimbuka intera ndende, yavuze ko yababajwe no kubwirwa aya magambo kandi adashaka ko bizaba kuri bagenzi be.

Ati “Byarandakaje mu kuri kandi si byo. Ntibakwiye kuvuga ku byo dushobora n’ibyo tudashobora kwambara.”

Breen yegukanye umudali wa Zahabu muri Shampiyona y’Isi ya 2015 mu gusiganwa 4x100m ndetse no mu 2015 mu gusimbuka intera zo mu cyiciro cya T38.

Yavuze ko amaze igihe yambara uyu mwambaro ahabwa n’umuterankunga we kandi nta handi yari yarigeze ahurira n’ikibazo kubera kuwambara.

Ati “Nabyambaye imyaka icyenda, nta kibazo nigeze ngira kandi tugomba kumva tumeze neza bitewe n’ibyo twambaye.”

Yakomeje agira ati “Tuba dushaka kwambara imyenda yoroshye mu gihe turi kurushanwa, ku buryo twumva itadutega kandi tukumva tumeze neza. Tugomba kwambara ibyo dukwiye kwambara.”

Olivia Breen wegukanye umudali wa Bronze mu Mikino Paralempike yabereye i Londres mu 2012, azitabira imikino izabera i Tokyo mu kwezi gutaha.

Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Bwongereza ryatangaje ko rigiye gukora iperereza ku byatangajwe n’uyu mukinnyi.

Olivia Breen ubwo yari yitabiriye Shampiyona y'Imikino Ngororamubiri yabareye i Manchester ku wa 27 Kamena 2021
Breen azahagararira Ubwami bw'u Bwongereza mu Mikino Paralempike ya Tokyo mu kwezi gutaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .