00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nzahora nibuka aya masaha 48: Novak Djokovic wegukanye Roland Garros mu buryo bugoranye (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Kamena 2021 saa 09:46
Yasuwe :
0 0

Umunya-Serbia, Nova Djokovic, usanzwe ari nimero ya mbere ku Isi muri Tennis, yegukanye irushanwa rya Roland Garros (French Open) atsinze Umugereki Stefanos Tsitsipas ku mukino wa nyuma wabaye kuri iki Cyumweru.

Djokovic w’imyaka 34, yabigezeho mu buryo bugoranye, aho yabanje gutsindwa amaseti abiri, ariko atsinda kuri 6-7 (6-8) 2-6 6-3 6-2 na 6-4.

Uyu munya-Serbia wagowe n’iseti ya mbere, yerekanye ubunararibonye buri hejuru muri uyu mukino wamaze amasaha ane n’iminota 11 muri Stade Philippe-Chatrier.

Kwegukana iri rushanwa rya Roland Garros byatumye Djokovic ageza ibikombe 19 bya Grand Slam, arushwa kimwe na Rafael Nadal na Roger Federer bamaze gutwara 20.

Kuba yarasezereye Nadal mu mukino utoroshye wa ½ wabaye ku wa Gatanu, byatumye Djokovic agira ati “Ni ibihe bitazibagirana kuri njye mu buzima bwanjye no mu rugendo rwanjye rwo gukina. Nzahora nibuka aya masaha 48 mu buzima bwanjye.”

Djokovic waherukaga kwegukana Roland Garros mu 2016, yabaye umukinnyi wa mbere w’umugabo wegukanye Grand Slams zose uko ari enye inshuro ebyiri kuva mu 1968.

Uyu mugabo usanzwe ari nimero ya mbere ku Isi muri Tennis, ashobora kugera ku bikombe 20 bya Grand Slam bimaze gutwarwa n’abakeba be, Nadal na Federer, ubwo azaba ahagarara kuri Wimbledon aheruka kwitwaramo neza, mu mpera z’uku kwezi.

Kugira ikibazo cy’umugongo kwa Tsitsipas usanzwe ari nimero ya gatanu ku Isi, byagize uruhare mu kwisubiza umukino kwa Djokovic uhereye mu iseti ya gatatu.

Byari ibyishimo bikomeye ku Munya-Serbia Djokovic ubwo yashyikirizwaga igikombe yegukanye, imbere y’ababyeyi be, umufasha we Jelena n’umutoza Marian Vajda.

Novak Djokovic yagowe n'amaseti abiri ya mbere y'umukino wa nyuma wa Roland Garros
Stefanos Tsitsipas yagize ikibazo cy'umugongo mu mpera z'iseti ya gatatu
Djokovic asuhuzanya na Tsitsipas ubwo umukino wari urangiye
Djokovic ashimira abafana ubwo umukino wari urangiye
Tsitsipas w'imyaka 22, yari yitwaye neza mu maseti abiri abanza
Novak Djokovic yishimira igikombe cya 19 cya Grand Slam yegukanye
Stefanos Tsitsipas yifotozanya igihembo cy'umwanya wa kabiri yahawe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .