Ku wa 16 na 17 Ugushyingo 2024, ni bwo muri Gymnase ya NPC Rwanda habereye Umunsi wa Kabiri wa Shampiyona ya Sitting Volleyball, ukurikira uwa mbere wakinwe mu Ukwakira.
Perezida wa Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga mu Rwanda, Murema Jean Baptiste n’Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Umuganwa Marie Chantal, ni bamwe mu bayobozi bitabiriye iyi mikino.
Muri Shampiyona y’Abagore iri gukinwa n’amakipe icyenda, Nyarugenge yitwaye neza, itsinda imikino itatu yakinnye nk’uko byagenze no kuri Bugesera ifite igikombe giheruka.
Bugesera yatsinze Ruhango amaseti 2-0 (25-5, 25-9), itsinda Rusizi amaseti 2-0 (25-14, 25-11) na Gakenke amaseti 2-0 (25-10, 25-13) mu gihe Nyarugenge yatsinze Musanze amaseti 2-0 (25-21, 25-17), itsinda Rwamagana amaseti 2-0 (25-4, 25-9) na Ruhango amaseti 2-0 (25-17, 25-8).
Mu yindi mikino yabaye, harimo uwo Gakenke yatsinze Rwamagana ku maseti 2-1, Gakenke itsinda Ruhango amaseti 2-0, Rulindo itsinda Rusizi amaseti 2-0, Musanze itsinda Rusizi amaseti 2-0.
Mu Bagabo hitabiriye amakipe 10, ikipe zitwaye neza ni Gisagara ifite igikombe giheruka kimwe na Musanze, zombi zatsinze imikino itatu zakinnye.
Gisagara yatsinze Rubavu amaseti 2-0 (25-20, 25-12), itsinda Rwamagana amaseti 2-0 (25-14, 25-18) na Nyagatare amaseti 2-0 (25-13, 25-13) mu gihe Musanze yatsinze Gasabo amaseti 2-1 (25-23, 22-25, 15-5), itsinda Rubavu amaseti 2-0 (25-14, 25-15) na Kicukiro amaseti 2-0 (25-17, 25-21).
Mu yindi mikino yabaye harimo uwo Burera yatsinzemo Rwamagana amaseti 2-1, Kicukiro yatsinze Nyagatare amaseti 2-1, Rusizi yatsinze UR Rukara amaseti 2-0, Rubavu yatsinze Nyagatare amaseti 2-1, Rusizi yatsinze Burera amaseti 2-1, Rwamagana yatsinze Rusizi amaseti 2-0, Gasabo yatsinze Burera amaseti 2-0 mu gihe kandi Kicukiro yatsinze UR Rukara amaseti 2-0.
Mu Cyiciro cya Kabiri cy’Abagabo na cyo gikinwa n’amakipe 10, Shampiyona yarakomeje aho Nyanza ari yo kipe yitwaye neza kurusha izindi, itsinda imikino itatu irimo uwo yatsinzemo UR Huye amaseti 2-0, Muhanga amaseti 2-1 na Rutsiro amaseti 2-0.
Gatsibo yatsinze Muhanga amaseti 2-0, Kayonza itsinda Rutsiro amaseti 2-1, Muhanga itsinda UR Nyagatare amaseti 2-0, UR Huye itsinda Gatsibo amaseti 2-1, Kayonza itsinda Muhanga amaseti 2-0, Ruhango itsinda Gatsibo amaseti 2-0 naho UR Huye itsinda UR Nyagatare amaseti 2-0.
Indi nkuru wasoma: Gisagara na Bugesera mu makipe yatangiye neza Shampiyona ya Sitting Volleyball (Amafoto)
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!