00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge izakira imikino ya nyuma ya shampiyona ya Boccia

Yanditswe na Mihigo Saddam
Kuya 3 May 2022 saa 04:11
Yasuwe :

Akarere ka Nyarugenge ko mu mujyi wa Kigali niko kazakira imikino ya nyuma ya shampiyona ya Boccia ya 2022, imikino ibanziriza iya nyuma yabereye mu karere ka Ngororero.

Agace ka kane ka shampiyona ya Boccia kakiniwe mu karere ka Ngororero kitabiriwe n’amakipe ane ariyo Ngororero, Centre Komera na Rutsiro.

Muri iyi mikino, Ngororero yatsinze Rutsiro amanota 5-3 mu mukino wabimburiye indi. Umukino wakurikiye, Centre Komera yatsinze Ngororero amanota 4-3, Rutsiro itsinda Centre Komera amanota 9-1.

Icyiciro ka kane cyakiniwe mu karere ka Ngororero cyaje gisanga ibindi bice birimo ibyakiniwe mu majyaruguru, amajyepfo, umujyi wa Kigali n’amajyaruguru bityo amakipe yose azahurira i Kigali hasozwa shampiyona.

Biteganyijwe ko imikino ya nyuma ya shampiyona ya Boccia ya 2022 izakinirwa mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali tariki 28 Gicurasi 2022.

Umuyobozi ushinzwe umukino wa Boccia muri Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite ubumuga mu Rwanda, Sekarema Jean Paul avuga ko ashimishwa no kuba abantu basigaye bafana umwanya bakareba Boccia.

Yagize ati “Mu buryo navuga ko buteye ibyishimo n’uko nibura muri iki gihe tubona abantu ku kibuga bitabira irushanwa, kimwe mu bituma abana bafite ubumuga babona ko ibyo barimo bikunzwe.”

Yongeyeho ko iyo umukino runaka ugize abafana bawureba, bituma abawukina bazamura ishyaka no kumva ko gukina uwo mukino bifite agaciro muri rubanda.

Boccia ni umukino ukinwa n’abakinnyi bafite ubumuga bukomatanyije. Bakina bicaye aho buri umwe aba ahatana no kwegereza agapira ku mupira uba uri mu kibuga bita Jack.

Impande zombi zishobora gukina umuntu ku giti cye cyangwa nk’ikipe aho buri kipe itanga abakinnyi batatu.

Mu gukina umuntu ku giti cye, abakinnyi bane bashobora gukina mu gihe mu buryo bw’ikipe abakinnyi baba ari batandatu uteranyije.

Mu gushaka kwegereza udupira ku mupira uba uri mu kibuga, buri ruhande rukina imipira itandatu yaba umutuku cyangwa ubururu.

Nyuma y’uko buri ruhande rukinnye imipira yarwo, umukinnyi cyangwa ikipe ifite imipira iri hafi ya Jack, ihabwa inota rimwe kongeraho inota rimwe kuri buri mupira uri hafi ya Jack kurusha uw’uwo bahanganye.

Nyuma amanota yose aregeranywa hakarebwa ufite amanota menshi akaba ariwe utsinda umukino nyirizina.

Iyo umukinnyi afite ubumuga butuma atabasha gutera agapira akoresheje ukuboko, bamuha agakoni kabugenewe kazirikwa ku mutwe (Head Pointer).

Mu gace kakiniwe mu Ngororero, Rutsiro yahize andi makipe mu gutsinda amanota menshi mu mukino
Abasifuzi babanza gupima intera iri hagati y'udupira twatewe n'aho Jack iri
Ikipe ya Centre Komera yakiriye imikino y'uburengerazuba yatsinze umukino umwe
Muri uyu mwaka nibwo Sekarena Jean Paul yishimiye ubwitabire bw'abafana
Abana bafite ubumuga bukomatanyije bakeneye abantu baba hafi mu kubarinda kwigunga
Abakinnyi baricara buri umwe agahangana no kwegereza udupira aho Jack iri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .