Sports Chanbara: Ikipe y’i Nyagatare yegukanye Shampiyona yo kurwanisha inkota (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 Ukuboza 2019 saa 09:56
Yasuwe :
0 0

Muri Shampiyona y’umukino wo kurwanisha inkota ‘Sports Chanbara’ ya 2019 yakinwe kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2019 mu Kigo cy’Urubyiruko kiri mu Gatenga, Ikipe ya Nyagatare Sports Chanbara Club ni yo yegukanye igikombe ihigitse izindi esheshatu.

Sports Chanbara ni umukino njyarugamba bakina barwanisha inkota ariko zipfukishije ibintu bimeze nka matola birinda ko abakinnyi bashobora gukomeretsanya ndetse ubwabo baba bambaye ingofero zabugenewe zirinda umutwe.

Usaba gukoresha imbaraga n’ubwenge cyane kuko iyo umukinnyi umwe akojeje iyo nkota ku mubiri w’uwo bahanganye nibwo habarwa amanota nyuma hagakorwa igiteranyo cy’inshuro bakozanyijeho.

Hakinwaga shampiyona ku nshuro ya gatandatu kuva uyu mukino njyarugamba ukoresha inkota ngufi n’indende ‘Chanbara’ wagera mu Rwanda mu 2013 utangijwe n’Umuyapani, Sensei Tsutomu Takahashi.

Iyi shampiyona yari yitabiriwe n’abakinnyi 77 baturutse mu makipe arindwi arimo imwe yo muri Kenya, yegukanywe na Nyagatare Sports Chanbara Club nyuma yo kugira abakinnyi benshi batsinze mu byiciro bakinnye.

Ikipe ya kabiri yabaye Samurai Sports Chanbara Club ikorera kuri Stade Amahoro mu gihe Bishamon Sports Chanbara Club y’i Kabuga, ifite Shampiyona ebyiri zirimo n’iheruka kuba mu 2017, yabaye iya gatatu.

Mu byiciro by’abakinnyi byarushanyijwe, mu bari hagati y’imyaka itandatu n’icyenda, umwanya wa mbere wegukanywe na Cyuzuzo Christian mu gihe uwa kabiri yabaye Kwizera naho uwa gatatu aba Toringabo Blaise.

Mu bari hagati y’imyaka 10 na 13, uwa mbere yabaye Iradukunda Elise wakurikiwe na Mutoniwase Jessica naho Gihozo Fils aba uwa gatatu.

Mugisha Vandame yabaye uwa mbere mu bari hagati y’imyaka 14 na 17, akurikiwe na Ngabonziza José mu gihe Dusenge Salomon yabaye uwa gatatu.

Icyiciro cya nyuma cyakinwe n’abakuru, umwanya wa mbere utwarwa n’Umunya-Kenya Isaac Okuri wakurikiwe na Havugimana Joseph mu gihe Nsanzimana yabaye uwa gatatu.

Umunyamabanga Mukuru mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Chanbara mu Rwanda, Rugigana Jean Claude, yatangaje ko nubwo uyu mukino utamaze igihe kinini utangiye mu gihugu, ugenda utera imbere.

Ati “Ryari irushanwa risoza umwaka kandi ni igikorwa cyadushimishije nk’abayobozi kinashimisha abakinnyi bitabiriye by’akarusho tukaba twari dufitemo n’ikipe yavuye muri Kenya. Urebye urwego abakinnyi bariho ubona ko rushimishije.’’

"Byose navuga ko tubikesha amahugurwa menshi twagize. Ubona ko mu makipe harimo guhangana kandi abana bagaragaza urukundo n’ishyaka bafitiye uyu mukino.”

Rugigana yakomeje avuga ko nubwo umubare w’abakobwa ukiri muto, ariko bishimira ko abakina uyu mukino bitwara neza ndetse bakaba bari mu begukanye imidali.

Kwegukana iri rushanwa byashimangiye intangiriro nziza n’umwaka mwiza kuri Nyagatare Sports Chanbara Club yafunguwe ku mugaragaro ku wa Gatandatu ndetse ikaba yaherukaga kwegukana irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 25 Abatutsi bazize Jenoside mu 1994, ryabaye muri Nyakanga uyu mwaka.

Uyu mukino ukomoka mu Buyapani ndetse watangijwe mu Rwanda n’Umuyapani, Tsutomu Takahashi, mu 2013 wari uje gukora muri Japan International Cooperation Agency (JICA). Muri iyi myaka amaze kuwigisha Abanyarwanda bagera kuri 350, barimo abato n’abakuru.

Shampiyona y'umukino wa Sports Chanbara barwanisha inkota, yabaye kuri iki Cyumweru
Abakina uyu mukino bakoresha inkora ntoya cyangwa indende ariko zipfukishije ibintu bimeze nka matola
Abakinnyi baba bambaye n'uturindamutwe twabugenewe
Umuyapani, Sensei Tsutomu Takahashi, watangije uyu mukino mu Rwanda, yitabiriye isozwa rya shampiyona
Abana bahize abandi mu bari hagati y’imyaka itandatu n’icyenda
Abana bitwaye neza mu bari hagati y'imyaka 14 na 17
Aba mbere bahawe ibikombe
Nyagatare Sports Chanbara Club ni yo yegukanye shampiyona yitabiriwe n'amakipe arindwi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .