00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nubwo ikipe iri mu bihano, Max Verstappen yizeye kubona imodoka nshya

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 20 Mutarama 2023 saa 12:35
Yasuwe :

Max Verstappen yatangaje ko yizeye ko Red Bull izamuha imodoka nshya, azifashisha mu mwaka wa 2023 akisubiza igikombe yatwaye 2022, nubwo ikipe ye iri mu bihano byo gukoresha amafaranga menshi arenze ayo yinjiza.

Verstappen wegukanye shampiyona ya 2022, yifuza kubona imodoka nshya kandi igezweho azakoresha mu 2023. Ni umugabo wifuza guhozaho mu gutwara ibikombe agakomeza kwandika amateka mu mukino wo gusiganwa ku modoka.

Red Bull iherutse kwishyura miliyoni $7 ku Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku Modoka (FIA) kubera ibihano yari yafatiwe. Ibi birayigonga cyane ku kuba yahangana na Ferrarri na Mercedes ziyemeje gukoresha imodoka nshya amakipe yabo azakoresha mu 2023.

Uyu mugabo w’imyaka 25 avuga ko afite byinshi bituma yizera kongera guhatana muri uyu mwaka, ariko ibyo byashoboka abonye indi modoka nubwo akigendera ku cyizere.

Yagize ati “Yego ndabizi bizadukoraho, ariko se ni angahe ku buryo yatuma tudakomeza guhangana? Njyewe mfitiye icyizere ikipe yanjye, ndetse n’abatuba hafi bose. Ndabizi neza bose bazakora ibishoboka. Nakoresheje imodoka nziza ibereye kurushanwa, kandi no mu mwaka utaha niko bigomba kugenda.”

Mu mwaka ushize, Verstappen yatwaye amasiganwa 15 muri 22 yakinwe, mugenzi we bakinana atwara abiri, bituma ikipe yose igira 17. Aba bombi bazakomeza gukinana no mu 2023.

Lewis Hamilton na we uri mu bataritwaye neza umwaka ushize, yatangaje ko imodoka ari yo yabaye ikibazo, ariko ikipe ya Mercedes bakinira yiyemeje kuzamuha inshya.

Max Verstappen yizeye ikipe ye ko izakora ibishoboka byose akazongera kwitwara neza
Red Bull igomba guha abakinnyi ba yo imodoka nshya kugira ngo yisubize igikombe
Max Verstappen yemeye ko kugira ngo ahatane na bagenzi be akeneye imodoka nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .