NPC yasabye ko abafite ubumuga bazirikanwa mu butumwa n’ingamba zifatwa mu kwirinda Coronavirus

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 28 Mata 2020 saa 09:56
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (NPC) ryasabye ko abakinnyi n’abafite ubumuga muri rusange bakwitabwaho, bakazirikanwa muri gahunda zitandukanye zirimo ubutumwa n’ingamba zifatwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Perezida wa NPC Rwanda, Murema Jean Baptiste, yavuze ko abakina uyu mukino bagira imbogamizi zitandukanye bitewe n’uko hari aho usanga uburyo bwashyizweho ngo bufashe Abanyarwanda muri ibi bihe bya Coronavirus, butorohereza abafite ubumuga.

Ati “Bivuze ngo aya mabwiriza atangwa byaba mu buryo bw’imyandikire, byaba ari uburyo bwo kuvuga, byaba ari ibikoresho bihari, usanga ku bantu bafite ubumuga hari aho bahura n’imbogamizi. Ibyo rero mu bakinnyi bacu birahari kuko bamwe bagiye babitugaragariza ariko ntabwo ari ikibazo cya NPC gusa, ni ikibazo rusange ku bantu bafite ubumuga, niyo mpamvu twifatanyije n’abandi kugira ngo turebe ko ayo makuru cyangwa se izo mbogamizi zihari zageragezwa gukurwaho.

Murema yavuze ko bafatanyije n’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga (NCPD), Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (NUDOL-NPC ibereye umuryamuryango) n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo n’abafatite ubumuga boroherwe no gushyira mu bikorwa ingamba zafashwe no kubona amakuru muri ibi bihe bya Coronavirus.

Ati “Habayeho gukora n’inzego zibishinzwe ku buryo bamaze gusobanukirwa, bakora ibishoboka byose kugira ngo abo bantu nabo bamenye amakuru kandi ku gihe. Aho twavuga nk’abasemuzi b’amarenga, baragerageza rwose bakaboneka mu biganiro bitandukanye kugira ngo babashe gutanga amakuru.“

Yakomeje avuga ko mu nama iheruka guhuza abayobozi b’amashyirahamwe y’imikino itandukanye na Minisiteri ya Siporo, bagaragaje ko ku bafite ubumuga hari imbogamizi bahura nazo muri ibi bihe.

Ati “Mu nama duheruka kugirana na Minisiteri twarabivuze, nagerageje kubisobanura ko icyo aricyo kibazo cy’umwihariko dufite ku bantu bafite ubumuga bitewe n’ubumuga bwabo baba bafite. Natanga nk’urugero nko ku bantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ariya mabwiriza aba atangwa, amatangazo aba atangwa.”

“Rimwe na rimwe birabagora ko ayo makuru nabo bayamenyera igihe bitewe n’ubwo bumuga baba bafite cyane ko nabo baba bagomba kubibagezaho n’abo babana mu miryango, rimwe na rimwe nabo ayo makuru bayabona batinze, birashoboka, ariko banafite televiziyo cyangwa se na radiyo, ntabwo bashobora kubyumva kubera ubwo bumuga bwabo.”

“N’abafite ubumuga bw’ingingo nabo mwabonye za Kandagira ukarabe zigiye ziri ahantu hatandukanye, ugasanga rimwe na rimwe bitewe n’umuntu n’ubumuga afite, aragendera no mu igare n’urugero, ugasanga biragoye ngo na we azabashe gukaraba nk’uko biba byakozwe n’ibindi n’ibindi.”

NPC isaba abashinzwe imikino mu turere kwegera abafite izo mbogamizi, bakagerageza kubaba hafi, kubasobanurira no kubitaho by’umwihariko mu rwego rwo kubaha amakuru kugira ngo nabo babashe kujyana n’abandi muri gahunda ziri gukorwa zirimo n’ubwirinzi.

Perezida wa NPC Rwanda, Murema Jean Baptiste, asanga abafite ubumuga bakomeza kwitabwaho muri ibi bihe bya Coronavirus, bagashyirirwaho uburyo bufasha kubona amakuru no kubahiriza ingamba zifatwa mu kwirinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .