Ni igikorwa cyakozwe mu kwezi kose k’Ugushyingo, cyatangiriye mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 13 Ugushyingo 2024, kiba iminsi ine aho cyasorejwe mu Karere ka Huye ku wa 29 Ugushyingo 2024.
Tariki ya 20 Ugushyingo na bwo cyari cyabereye mu Karere ka Huye mu gihe ku wa 27 Ugushyingo, abagize uruhare muri iki gikorwa cyose, na bwo bahuriye mu Karere ka Bugesera.
Mu mpera za Kanama no mu ntangiriro za Nzeri ni bwo binyuze mu bufatanye na UNICEF Rwanda, NPC Rwanda yatoranyije abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bashobora gukina umukino wa Boccia mu rwego rwo gukumira ihohoterwa no kutubahiriza uburenganzira bw’abana bafite ubu bumuga.
Abana batoranyijwe icyo gihe bahise bakora amakipe yatangiye gukina Shampiyona ya Boccia mu Ukwakira, mu gihe ari bo kuri ubu bakurikiranwa hashishikarizwa n’abandi barimo ababyeyi babo ko badakwiye guhezwa.
Mu nshuro zose zigize ubu bukangurambaga, abana bo mu Karere ka Bugesera bagiye bakina n’abo mu Karere ka Huye mu mikino ya gicuti ya Boccia kugira ngo bagaragaze urwego bagezeho.
Ubwo hasozwaga ubu bukangurambaga mu gikorwa cyabereye muri Gymnase ya Kaminuza y’u Rwanda ku wa Gatanu, tariki ya 29 Ugushyingo 2024, Ikipe ya Bugesera yatsinze iya Huye ibitego 12-8 mu mikino ibiri yakinwe aho uwa mbere warangiye ari 5-3 naho uwa kabiri ukarangira ari 7-5.
Umuyobozi wa Tekinike muri Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga, Nsengiyumva Jean Marie Vianney, yishimiye urwego abana bagaragaje muri uku kwezi kose, avuga ko intego y’iki gikorwa iri kugerwaho.
Ati “Ubu ndishimye cyane kuko ibyo nabonye bijyanye n’icyifuzo twari dufite dutangiza iki gikorwa. Icyo twashakaga n’uko aba bana ba Huye na Bugesera batigeze bagira amahirwe yo gukina, kuri uyu munsi wa kane tuje hano, ubu bari gukina kandi bishimye. Uyu munsi mwabonye ko gukina byarenze gukina no gutsindana, ahubwo bakoze ubucuti hagati yabo.”
“Bakinnye gatatu, ntibari baziranye bagatinyana, ariko mwabonye ko basoje bagahoberana, bagaseka, bakagaragaza amarangamutima yabo. Imikinire yabo ni myiza, umutwe wabo urimo urakora. Ntibakina gusa barekura umupira, ahubwo ajya kuwurekura yabaze ngo ndawushyira hehe, uri hafi yanjye, uwo dukinana yashyize hehe. Icyo twifuzaga ni uko aba bana bafite ubumuga gukina bibafasha gutekereza, bigatuma ubwenge bwabo bukora kurushaho.”
Yashimangiye ko hari itandukaniro rigaragara ryabayeho ukurikije uko abana bari bameze hatangizwa ubu bukangurambaga, avuga ko bazakomeza gukurikiranwa mu bigo babamo kuko bahawe ibikoresho birimo imipira ibafasha gukomeza gukina.
Ati “Ubu baratangiye, kandi icyiza mwabonye ko twatanze ibikoresho. Twabitanze kugira ngo umukino urambe, aba baza ni abahagarariye abandi, imipira bayikoreshe mu kigo, bose bakine. Turifuza ko uyu mukino ufata, umwana wese ufite ubumuga bwo mu mutwe agakina. Ntibigarukire kuri Boccia gusa, bakine n’indi mikino bidagadure.”
“Ubutaha turifuza ko nitwongera guhuza aba bana bagakina, tutagarukira kuri Boccia gusa, tukagera no ku Mikino Ngororamubiri. Intego yacu ni uko iki gikorwa kitagarukira aha ahubwo gikomeza kandi tuzabikomeza kuko nyuma y’ibi, muri NPC Rwanda tuzafata umwanya wo kujya kureba mu bigo byabo niba byarakomeje, niba bakina. Ntibibe amagambo, ahubwo tujye kureba niba bishyirwa mu bikorwa.”
“Imikino ifasha abafite ubumuga kwiyumva muri sosiyete, ntibakomeze kumva ko byarangiye, oya. Turashaka ngo areke kwigunga ahubwo asange abandi aho bari, binamufashe mu mibereho isanzwe. Ni cyo twifuza.”
Boccia ikinwa gute?
Boccia ni umukino ukinwa n’abakinnyi bafite ubumuga bukomatanyije. Bakina bicaye aho buri umwe aba ahatana no kwegereza agapira ku mupira uba uri mu kibuga bita ‘Jack’.
Impande zombi zishobora gukina umuntu ku giti cye cyangwa nk’ikipe aho buri kipe itanga abakinnyi batatu.
Mu gukina umuntu ku giti cye, abakinnyi bane bashobora gukina mu gihe mu buryo bw’ikipe abakinnyi baba ari batandatu ubateranyije.
Mu gushaka kwegereza udupira ku mupira uba uri mu kibuga, buri ruhande rukina imipira itandatu yaba umutuku cyangwa ubururu.
Nyuma y’uko buri ruhande rukinnye imipira yarwo, umukinnyi cyangwa ikipe ifite imipira iri hafi ya Jack, ihabwa inota rimwe kongeraho inota rimwe kuri buri mupira uri hafi ya Jack kurusha uw’uwo bahanganye.
Nyuma, amanota yose aregeranywa hakarebwa ufite amanota menshi akaba ari we utsinda umukino nyirizina.
Umukino wa Boccia watangiye ukinwa n’abantu bafite ubumuga bwo mutwe ariko nyuma hongerwamo n’abandi bafite ubumuga bw’ingingo.
Mu 2016 ni bwo Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abantu bafite Ubumuga (NPC Rwanda) yatangije Shampiyona y’uyu mukino mu Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!