00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NPC Rwanda yatangije ubukangurambaga bwo kurwanya ihezwa rikorerwa abafite ubumuga bwo mu mutwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 November 2024 saa 09:31
Yasuwe :

Binyuze mu mukino wa Boccia ndetse ku bufatanye na UNICEF Rwanda, Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga (NPC Rwanda) yatangije ubukangurambaga bugamije kwamagana ihezwa rikorerwa abafite ubumuga bwo mu mutwe, hagaragazwa ko na bo bafite uburenganzira kuri siporo n’imyidagaduro.

Iki gikorwa kizakorwa muri uku kwezi kose k’Ugushyingo, cyatangiriye mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 13 Ugushyingo 2024.

Cyari cyitabiriwe n’abana baturutse mu turere twa Bugesera na Huye, bafite ubumuga bwo mu mutwe, batozwa gukina umukino wa Boccia.

Mu mpera za Kanama no mu ntangiriro za Nzeri ni bwo binyuze mu bufatanye na UNICEF Rwanda, NPC Rwanda yatoranyije abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bashobora gukina umukino wa Boccia mu rwego rwo gukumira ihohoterwa no kutubahiriza uburenganzira bw’abana bafite ubu bumuga.

Iki gikorwa cyabereye mu turere twa Bugesera na Huye ndetse abana batoranyijwe icyo gihe bahita bakora amakipe yatangiye gukina Shampiyona ya Boccia mu Ukwakira.

Kuri ubu, bari gukurikiranwa hashishikarizwa n’abandi barimo ababyeyi babo ko badakwiye guhezwa, ahubwo bakwiye “uburenganzira bungana n’ubw’abandi bana, harimo kwitabira imikino n’imyidagaduro.”

Mu rwego rwo kureba urwego abana bagezeho, hakinwe umukino wa gicuti, Ikipe y’Akarere ka Huye itsinda iya Bugesera amanota 16-10.

Umuyobozi wa Tekinike muri Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga, Nsengiyumva Jean Marie Vianney, yavuze ko abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bakwiye kwitabwaho nk’abandi kuko hari byinshi bashoboye birimo no gukina.

Ati “Ibyo turimo cyane, byatuzanye uyu munsi, ni ugukora ubwo buvugizi kugira ngo aba bana bafite ubumuga bwo mu mutwe tureke kubafata nk’ibintu, kubafate nk’abantu bafite uburenganzira nk’ubw’abandi, cyane cyane bwo gukina.”

“Nk’abantu tuba muri siporo, biratubabaza iyo umwana nk’uyu afatwa nk’aho ntacyo ashoboye. Mwabyiboneye ko ashoboye gukina, ahabwa intego akayirasaho. Uyu munsi twaje kureba, twatangiye vuba muri Bugesera na Huye, ni two turere twa nyuma twinjiye muri Boccia, dufatanyije na UNICEF twagiraga ngo umukino ukwire hose.”

Yongeyeho ko bishimira urwego abana bagezeho kuko batangiye kumva umukino ndetse kubahuza gutya ari ukugira ngo bamenyere kurushaho badafite igitutu nk’icyo muri shampiyona.

Ati “Nk’uko mwabibonye, barimo baragerageza, umukino batangiye kuwumva. Turifuza ko nitugaruka, abantu bazaba ari benshi kurusha uyu munsi. Urwego rwabo rwanshimishije cyane, nanjye byantunguye, nabonye barazamutse, bigaragara ko hari ibyo biyongereye.”

NPC Rwanda yasabye ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bwo mu mutwe ko batagomba kubahisha ngo babakingirane mu nzu, ahubwo bakwiye kubageza aho abandi bari kuko na bo hari ibyo bashoboye.

Nsengiyumva yagize ati “Ni umwana umeze nk’abandi, utsinda akishima. Iyo umuhaye intego, mu mutwe we harakora. Turifuza ko abantu bazaza gushyigikira aba bana kuko ni abacu, ni abana b’igihugu.”

Yashimye kandi akazi kari gukorwa n’abatoza baheruka guhugurirwa gutoza umukino wa Boccia muri utu turere twombi twa Bugesera na Huye.

Biteganyijwe ko ubu bukangurambaga buzakomereza mu Karere ka Huye tariki ya 20 Ugushyingo mu gihe igikorwa nk’iki kizongera kubera mu Karere ka Bugesera ku wa 27 Ugushyingo 2024.

Boccia ikinwa gute?

Boccia ni umukino ukinwa n’abakinnyi bafite ubumuga bukomatanyije. Bakina bicaye aho buri umwe aba ahatana no kwegereza agapira ku mupira uba uri mu kibuga bita ‘Jack’.

Impande zombi zishobora gukina umuntu ku giti cye cyangwa nk’ikipe aho buri kipe itanga abakinnyi batatu.

Mu gukina umuntu ku giti cye, abakinnyi bane bashobora gukina mu gihe mu buryo bw’ikipe abakinnyi baba ari batandatu ubateranyije.

Mu gushaka kwegereza udupira ku mupira uba uri mu kibuga, buri ruhande rukina imipira itandatu yaba umutuku cyangwa ubururu.

Nyuma y’uko buri ruhande rukinnye imipira yarwo, umukinnyi cyangwa ikipe ifite imipira iri hafi ya Jack, ihabwa inota rimwe kongeraho inota rimwe kuri buri mupira uri hafi ya Jack kurusha uw’uwo bahanganye.

Nyuma, amanota yose aregeranywa hakarebwa ufite amanota menshi akaba ari we utsinda umukino nyirizina.

Umukino wa Boccia watangiye ukinwa n’abantu bafite ubumuga bwo mutwe ariko nyuma hongerwamo n’abandi bafite ubumuga bw’ingingo.

Mu 2016 ni bwo Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abantu bafite Ubumuga (NPC Rwanda) yatangije Shampiyona y’uyu mukino mu Rwanda.

Indi nkuru wasoma: Uko Umunsi wa Mbere wa Shampiyona ya Boccia ya 2024/25 wagenze (Amafoto)

Abana bo mu Karere ka Bugesera n'aka Huye bahuriye muri Stade ya Bugesera bakina umukino wa gicuti muri Boccia
Iki gikorwa kiri mu bukangurambaga bwo kurwanya ihezwa rikorerwa abafite ubumuga bwo mu mutwe
Umukinnyi yerekwa umupira agiye gukina
Agaragarizwa niba akina umupira w'ubururu ....
Umuyobozi wa Tekinike muri NPC Rwanda, Nsengiyumva Jean Marie Vianney, yashimye urwego abana bo muri Bugesera na Huye bagezeho mu mukino wa Boccia
Umukozi w'Akarere ka Bugesera ushinzwe kwita ku bantu bafite ubumuga, Mukwiye Gaspard akurikiye uko abana bakina
Abitabiriye umunsi wa mbere w'ubukangurambaga bafata ifoto
Ikipe y'Akarere ka Huye yatsinze umukino wa gicuti wa mbere wayihuje na Bugesera
Ikipe ya Bugesera na yo yatangiye gukina Shampiyona ya Boccia mu kwezi gushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .