00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NPC Rwanda iri gutoranya abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bashobora gukina Boccia

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 September 2024 saa 06:27
Yasuwe :

Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga (NPC Rwanda) yatangiye gutoranya abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bashobora gukina umukino wa Boccia mu rwego rwo gukumira ihohoterwa no kutubahiriza uburenganzira bw’abana bafite ubu bumuga.

Iki gikorwa cyakorewe mu Karere ka Bugesera ku wa Kane, tariki ya 28 Kanama, ndetse no mu Karere ka Huye ku wa Mbere, tariki ya 2 Nzeri 2024.

Umuyobozi wa Tekinike muri NPC Rwanda, Nsengiyumva Jean Marie Vianney, yavuze ko atari abafite ubumuga bwo mu mutwe bose bashobora gukina Boccia, ariko bose bazahabwa amahirwe yo gukina uyu mukino.

Ati “Binyuze muri Boccia, turashaka guha amahirwe abana bafite ubumuga bwo mu mutwe, umukino wabo ugezweho mu Rwanda ni Boccia. Kugira ngo babone ubuvugizi, bajye ahagaragara, turashaka kwifashisha uwo mukino. Abana bose bafite ubumuga bwo mu mutwe ntabwo baba bemerewe cyangwa bashobora gukina. Ni yo mpamvu tureba abo bishoboka ko bakina.”

Yakomeje avuga ko mu bana bose babonye mu Karere ka Huye, ntawe basanze ushobora gukina umukino wa Boccia ariko bazajya ahandi muri aka Karere bakareba niba hari abo bahabona.

Yongeyeho ati “Intego ni uko bagomba gukina bose, n’iyo amategeko y’umukino atabimwemerera, arakina, noneho byagera mu marushanwa ugahitamo ba bandi babyemerewe akaba ari bo bakina.”

Mu Karere ka Bugesera hakiriwe abana barenga 25 naho mu Karere ka Huye, abitabiriye iki gikorwa ni 20.

Nsengiyumva yongeyeho ati “Ni umushinga turi gukorana na UNICEF Rwanda, yatubwiye ko uyu mushinga wabo bawukorera cyane mu Karere ka Huye n’aka Bugesera, ni ho bahisemo. Byahuriranye n’uko mu makipe tugira, utwo turere nta makipe tugira muri Boccia, ni two tuzakoreramo gusa.”

Abajijwe ikizakurikiraho nyuma yo kubona abakinnyi, uyu Muyobozi wa Tekinike muri NPC Rwanda yavuze ko bazahugura abatoza barindwi muri buri karere, banatange imipira ya Boccia n’ibikoresho bizifashishwa n’abana batoranyijwe.

Ati “Tuzajya dukora amarushanwa hagati ya Bugesera na Huye, duteganya gukora amarushanwa ane, abiri muri buri karere. Abana bazagenda bamenya gukina Boccia banidagadura, kandi n’ababyeyi bakangurirwa gufasha abana.”

Boccia ikinwa gute?

Boccia ni umukino ukinwa n’abakinnyi bafite ubumuga bukomatanyije. Bakina bicaye aho buri umwe aba ahatana no kwegereza agapira ku mupira uba uri mu kibuga bita ‘Jack’.

Impande zombi zishobora gukina umuntu ku giti cye cyangwa nk’ikipe aho buri kipe itanga abakinnyi batatu.

Mu gukina umuntu ku giti cye, abakinnyi bane bashobora gukina mu gihe mu buryo bw’ikipe abakinnyi baba ari batandatu ubateranyije.

Mu gushaka kwegereza udupira ku mupira uba uri mu kibuga, buri ruhande rukina imipira itandatu yaba umutuku cyangwa ubururu.

Nyuma y’uko buri ruhande rukinnye imipira yarwo, umukinnyi cyangwa ikipe ifite imipira iri hafi ya Jack, ihabwa inota rimwe kongeraho inota rimwe kuri buri mupira uri hafi ya Jack kurusha uw’uwo bahanganye.

Nyuma, amanota yose aregeranywa hakarebwa ufite amanota menshi akaba ari we utsinda umukino nyirizina.

Umukino wa Boccia watangiye ukinwa n’abantu bafite ubumuga bwo mutwe ariko nyuma hongerwamo n’abandi bafite ubumuga bw’ingingo.

Mu 2016 ni bwo Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abantu bafite Ubumuga (NPC Rwanda) yatangije Shampiyona y’uyu mukino mu Rwanda.

Biteganyijwe ko shampiyona y’uyu mwaka izatangira mu Ukwakira.

NPC Rwanda iri mu gikorwa cyo gutoranya abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bashobora gukina Boccia mu turere twa Bugesera na Huye
Abana bose bazahabwa amahirwe yo gukina Boccia ariko ababyemerewe ni bo bazajya bakina amarushanwa
Shampiyona ya Boccia ikinwa mu Rwanda guhera mu 2016

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .