00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Novak Djokovic yatandukanye na Andy Murray

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 May 2025 saa 12:29
Yasuwe :

Umunya-Serbia Novak Djokovic yemeje ko yatandukanye n’uwari umutoza we, Andy Murray, nyuma y’amezi atandatu.

Uku gutandukana kubayeho mu gihe uyu mukinnyi wigeze kuba nimero ya mbere ku Isi muri Tennis y’abagabo akomeje kurangwa n’umusaruro muke mu 2025.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Djokovic yagize iti “Warakoze Andy, ku kazi wakoze n’ubufasha wampaye mu mezi atandatu haba mu kibuga no hanze yacyo. Nishimiye uburyo twashimangiye ubucuti bwacu.”

Mu Ugushyingo 2024 ni bwo Murray na Djokovic, bahanganye igihe kirekire mu kibuga, batangaje ko bagiye gukorana.

Ubufatanye bwabo bwatangaga icyizere muri Mutarama ubwo Djokovic yageraga muri ½ cya Australian Open atsinze Carlos Alcaraz muri ¼, mbere y’uko agira imvune yatumye asezererwa na Alexander Zverev.

Gusa Djokovic na Murray bananiwe gukomereza kuri iyo ntangiro nziza, umusaruro uba mubi mu marushanwa yakurikiyeho.

Andy Murray na we yashimiye Djokovic, agira ati “Warakoze Novak ku mahirwe yihariye yo gukorana kandi ndashimira ikipe yose twakoranye mu mezi atandatu ashize. Ndakwifuriza amahirwe mu gihe gisigaye ngo umwaka w’imikino urangire.”

Umusaruro mwiza Djokovic yagize muri uyu mwaka ni ukugera ku mukino wa nyuma wa Miami Open, aho yatsinzwe na Jakub Menšík utari mu bahabwaga amahirwe.

Uyu mugabo watwaye amarushanwa ya ‘Grand Slam’ 24, yatsindiwe mu ijonjora rya mbere mu yandi marushanwa yakinnye arimo Qatar Open, Indian Wells na Miami, Indian Wells, Miami, Monte-Carlo Masters na Madrid Open.

Djokovic w’imyaka 37, uheruka kwikura muri Italian Open, yitezweho kwitabira Geneva Open izatangira ku wa 18 Gicurasi 2025.

Novak Djokovic yatandukanye na Andy Murray wari umutoza we
Djokovic ntiyagize umusaruro mwiza muri uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .