00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Novak Djokovic yakuyeho agahigo ka Roger Federer

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 15 January 2025 saa 11:05
Yasuwe :

Umunya-Serbie Novak Djokovic yakuyeho agahigo k’ibihe byose kari gafitwe na Roger Federer mu gukina imikino myinshi mu bakina ari umwe, nyuma y’uko yageze mu ijonjora rya gatatu rya Australian Open.

Uyu mukinnyi w’imyaka 37, yakinaga umukino wa 430 ku giti cye muri Grand Slam, aho yatsinze Jaime Faria amaseti 3-1 (6-1, 6-7 (4-7), 6-3, 6-2).

Iyi ntsinzi yatumye Djokovic aba umukinnyi wa mbere mu bagabo n’abagore, wakinnye imikino myinshi mu bakina ari umwe, mu marushanwa akomeye muri Tennis azwi nka “Grand Slam”.

Ni agahigo kari gasanzwe gafitwe n’Umusuwisi Roger Federer uheruka gukina irushanwa rikomeye ubwo yari yitabiriye Wimbledon mu 2022.

Nyuma yo kubigeraho, Djokovic yagize ati “Nkunda iyi siporo, nkunda guhangana. Ngerageza gutanga ibyo mfite byose buri gihe. Hari hashize imyaka irenga 20 nkina amarushanwa ya Grand Slam kandi ku rwego rwo hejuru.”

Yongeyeho ati “Naba natsinze cyangwa natsinzwe, nzakomeza gushyira umutima wanjye mu kibuga. Nishimiye kuba nkoze undi muhigo.”

Iyi ntsinzi isobanuye ko kandi uyu Munya-Serbie ari we mukinyi wa mbere w’umugabo uri hejuru y’imyaka 30 umaze gutsinda imikino 150 mu bakina ari umwe mu marushanwa ya Grand Slam.

Djokovic ashobora gukorera andi mateka i Melbourne mu gihe yakwegukana Australian Open y’uyu mwaka, aho yaba Grand Slam ya 25 yegukanye, agatambuka ku Munya-Australia Margaret Court banganya 24 mu bakina ari umwe.

Muri iri rushanwa yinjiyemo ari umukinnyi wa karindwi uhabwa amahirwe, akaba atozwa na Andy Murray waryegukanye inshuro eshatu, azahura n’Umunya-Repubulika ya Tchèque, Tomas Machac, uri ku mwanya wa 26 mu bahabwa amahirwe, mu ijonjora rya gatatu.

Amarushanwa abarwa nka Grand Slam muri Tennis ni Australian Open, US Open, Wimbledon na French Open.

Novak Djokovic yakuyeho agahigo ka Federer, atsinda umukino wa 430 muri Grand Slam
Djokovic yari yishimiwe n'abafana muri Australia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .