Djokovic w’imyaka 35 ari gukina Australian Open yaherukaga kwegukana mu 2021 ariko akaba atarakinnye iya 2022 kubera kutikingiza COVID-19.
Nyuma yo gusubira muri Australia, uyu mugabo akomeje gushaka uko yakongera kwegukana iri rushanwa amaze gutwara inshuro icyenda ndetse akaba ashobora gukomeza kongera agahigo ke akaryegukana ku nshuro ya 10.
Mu mukino yakinnye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Mutarama, Djokovic yatsinze Umunya-Australia Alex de Minaur amaseti 3-0, byatumye agera muri ¼.
Umunya-Serbie Novak Djokovic akomeje urugendo rumuganisha ku kwegukana Australian Open ya 10 nyuma y’uko yatsinze Alex de Minaur wari mu rugo seti 3-0 (6-2, 6-1, 6-2), agera muri ¼. pic.twitter.com/ishHcP3ax9
— IGIHE Sports (@IGIHESports) January 23, 2023
Muri iki cyiciro gikurikiraho, Novak Djokovic azahura n’Umurusiya Andrey Rublev wasezereye Holger Rune w’imyaka 19 amutsinze 6-3, 3-6, 6-3, 4-6, 7-6 (11-9).
Umunyamerika Ben Shelton na we yageze muri ¼ asezereye mugenzi we JJ Wolf mu mukino w’amaseti atanu [6-7 (5-7) 6-2 6-7 (4-7) 7-6 (7-4) 6-2].
Muri ¼, azahura n’undi Munyamerika, Tommy Paul, we wasezereye Umunya-Espagne Roberto Bautista Agut amutsinze 6-2, 4-6, 6-2, 7-5.
Ni ku nshuro ya mbere Paul ageze muri ¼ cya Grand Slam. Mu nshuro ebyiri yaherukaga kwitabiramo Australian Open, yaviriyemo mu ijonjora rya kabiri.
Bautista Agut ni we wasezereye Umwongereza Andy Murray mu mukino w’ijonjora rya gatatu wakinwemo amaseti ane.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!