Hashize icyumweru kimwe Tigers BBC isinyishije Umutoza Mukuru, Henry Mwinuka, watoje amakipe akomeye arimo Patriots BBC na REG BBC zombi akazihesha ibikombe bya Shampiyona.
Nyuma y’uyu mugabo yahise yongeraho abakinnyi bashya kandi bavuye mu makipe akomeye, cyane ko umuyobozi wayo Shyaka Francis yavuze ko batagiye kwitabira cyangwa gusoreza ku mwanya w’umwaka ushize [wa gatanu] ahubwo ari “uguhatanira Igikombe cya Shampiyona.”
Niyonkuru ukina asatira ndetse na Ntwari ukina hagati mu kibuga, bombi bahawe amasezerano y’umwaka umwe bakinira Tigers BBC.
Niyonkuru ni umukinnyi w’inararibonye kuko yakiniye APR BBC, Espoir BBC na REG BBC, mu gihe Ntwari yakiniye andi makipe arimo Westcliff University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mbere yo kujya muri APR BBC.
Shampiyona nshya izatangira tariki ya 24 Mutarama 2025, aho Tigers izatangira yakira Espoir BBC.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!