Uyu Munya-Espagne w’imyaka 19, yabaye umukinnyi muto wageze ku mwanya wa mbere ku Isi mu mateka ya Tennis ubwo yari amaze kwegukana US Open muri Nzeri.
Byari biteganyijwe ko azitabira Kooyong Classic mu cyumweru gitaha mbere y’uko ajya muri Australian Open izatangira ku wa 16 Mutarama.
Gusa, uyu mukinnyi ukiri muto yamaze gutangaza ko bigoye kumubona muri Australia kubera imvune aherutse kugirira mu myitozo.
Ati “Ubwo nari mu myiteguro yanjye myiza y’umwaka w’imikino, nagize imvune kubera gukandagira nabi.”
Yakomeje agira ati “Nakoze cyane kugira ngo ngere ku rwego rwiza nitegura kujya muri Australia ariko ku bw’amahirwe make sinzabasha gukina Kooyong cyangwa Australian Open.”
Alcaraz yashimangiye ko ibyo agomba kubirenga, agategereza kubanza gukira, ubundi akazitabira Australian Open ya 2024.
Uyu musore w’imyaka 19, yabaye nimero ya mbere muto ku Isi mu mateka ya Tennis y’abagabo ubwo yatsindaga Casper Ruud ku mukino wa nyuma wa US Open yakiniwe i New York mu mezi ane ashize.
Kubura kwe muri Australian Open bivuze ko mugenzi we bakomoka mu gihugu kimwe, Rafael Nadal uheruka kwegukana iri rushanwa, ari we uzaba uhagaze neza kurusha abandi i Melbourne.
Ahagana ku mpera z’umwaka wa 2022, nabwo Alcaraz yagize imvune ahagana mu nda, byatumye atitabira imikino ya nyuma ya ATP na Davis Cup.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!