Ndayisenga yegukanye Rwanda Golf Open atsindira miliyoni 10 Frw (Amafoto)

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 25 Ugushyingo 2018 saa 06:45
Yasuwe :
0 0

Ku nkunga ya MTN na BK hasojwe irushanwa rya ‘Rwanda Golf Open” ryegukanywe n’umunyarwanda Erneste Ndayisenga wahise yegukana igihembo cya miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iri rushanwa ryasojwe ku wa Gatandatu tariki 24 Ugushyingo 2018 ku kibuga gishya cya Golf i Nyarutarama. Ryakinwaga ku nshuro ya 20.

Iri rushanwa ryakinwe mu byiciro bibiri bitandukanye. Harimo icy’abatarabigize umwuga bahembwa ibikombe gusa n’icyiciro cy’ababigize umwuga bakina bahatanira amafaranga.

Mu cyiciro cy’abatarabigize umwuga abakinnyi 107 barahanganye kuva ku wa Gatatu tariki 21 Ugushyingo 2018. Irushanwa ryegukanywe n’Umunyarwanda Nsabimana Aloys w’imyaka 19 aho yabonye amanota 281 akurikirwa na Emmanuel Nkurunziza wagize amanota 284 naho Umunya-Uganda Mwanja Becca aza ku mwanya wa gatatu n’amanota 302.

Umukinnyi wagize amanota make kurusha abandi mu mukino wa Golf ni we uba witwaye neza kuko habarwa inshuro yakoze ku gapira atarashyira mu mwobo wabugenewe. Umukinnyi ukora ku mupira inshuro nke agahita ashyira mu mwobo niwe uba ukomeye kuko azenguruka ikibuga kigizwe n’imyobo 18 vuba.

Nsabimana Aloys watsinze iri rushanwa agahita arenga icyiciro cy’abatarabize umwuga aho umwaka utaha azahatana mu babigize umwuga yahembwe igikombe n’itike y’indege ya Brussels Airlines azagenderaho agiye aho ashaka.

Mu cyiciro cy’ababigize umwuga umunyarwanda Ndayisenga Erneste yegukanye umwanya wa mbere aho mu minsi ine yabonye amanota 273, akurikirwa na Madoya Justice, umunya-Kenya wagize amanota 277 naho ku mwanya wa gatatu haza Kopan Timbe ukomoka muri Uganda wagize amanota 278.

Nyuma yo gutsinda Ndayisenga yahembwe igikombe na miliyoni 10 Frw, abwira IGIHE ko byamuzamuriye icyizere kandi yiteguye no kwegukana andi marushanwa mu mahanga.

Ati “Ni ibyishimo byinshi kuri njye kuko ngeze ku ntego yanjye. Nari mbizi ko bitazanyorohera niyo mpamvu niteguye neza. Abanyamahanga twari duhanganye bari mu beza kurusha abandi muri Afurika. Kubatsinda nkabikorera ku kibuga nsanzwe nitorezaho byanshimishije kandi byatumye nigirira icyizere cyo gukomeza guhangana nabo mu yandi marushanwa.”

Ndayisenga yabaye Umunyarwanda wa mbere wegukanye iri rushanwa mu cyiciro cy’ababigize umwuga mu myaka ine ishize kuko uwaherukaga yari Jean Baptiste Hakizimana ubu ukina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wegukanye Rwanda Golf Open ya 2014.

Aloys Nsabimana w'imyaka 19 niwe watsinze mu batarabigize umwuga
Bisaba kwihanagura mu ntoki ngo umukinnyi atanyerera agatera agapira nabi
Dennis Aguyo ntabwo yahiriwe
Erneste Ndayisenga abaye umunyarwanda wa mbere wegukanye iri rushanwa kuva mu 2014
Hari aho bigera abakinnyi bagasabwa imbaraga nyinshi ngo batere agapira kure
Ibibuga bya Golf biba birimo n'ibidendezi by'amazi nk'inzitizi ku bakinnyi kuko hari ubwo basabwa kubirenza agapira
Ibyo Ndayisenga yakoraga byatangazaga benshi
Ikibuga cy'i Nyarutarama bakiniragamo gifite utubuga duto 18
Justus Madoya wo muri Kenya
Kopan Timbe wavuye muri Kenya yaje ku mwanya wa gatatu
Marcel Byusa uyobora Kigali Golf Club yashimiye abagize uruhare mu gutegura iri rushanwa
Mu bidendezi by'amazi biri mu kibuga cy'i Nyarutarama habamo n'ibi binyabuzima
Mu irushanwa ry'iminsi ine yegukanye Miliyoni 10
Ndayisenga yatangiye iri rushanwa yifitiye icyizere
Ni umukino usaba gutekereza cyane
Ubuhanga bw'umukinnyi bugaragazwa no gushyira agapira mu mwobo nyamara akozeho inshuro nke
Ni umukino ukinirwa ku bwatsi bwiza cyane
Umunya-Uganda Dennis Aguyo ari mu bahabwaga amahirwe ariko yatunguwe
Yegukanye iri rushanwa mu babigize umwuga kuko yazengurutse ibibuga byose mu gihe gito kandi akoze ku gapira inshuro nke
Umukinnyi usanzwe ari uwa mbere muri Kenya, Justus Madoya, yaje ku mwanya wa kabiri muri Rwanda Golf Open
Umuyobozi wa MTN mu Rwanda, Bart Hofker, asinya kuri sheke yahawe Ndayisenga

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza