00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Wheelchair Basketball: Musanze na Gasabo zegukanye Irushanwa ryo Kwibuka (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 May 2024 saa 08:20
Yasuwe :

Amakipe ya Musanze mu Bagabo na Gasabo mu Bagore, yegukanye Irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mukino wa Wheelchair Basketball, ryakiniwe ku bibuga bya Kimironko kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Gicurasi 2024.

Iri rushanwa ryateguwe na Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite ubumuga (NPC Rwanda) ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo ndetse na Komite Olempike y’u Rwanda.

Mu cyiciro cy’abagabo, irushanwa ryitabiriwe n’amakipe ane yasoreje mu myanya ya mbere muri Shampiyona ari yo Eagles, Kicukiro, Musanze na Indangamirwa.

Ikipe ya Musanze yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Eagles amanota 23-22.

Mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu, Kicukiro yatsinze Indangamirwa amanota 26-21.

Mu bagore hari hitabiriye amakipe atatu ari yo Gasabo, Kicukiro na Move Dream.

Ikipe ya Gasabo yegukanye igikombe muri iki cyiciro itsinze iya Kicukiro amanota 20-15.

Iri rushanwa ni irya kabiri ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ryateguwe na Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite ubumuga muri uyu mwaka.

NPC Rwanda yaherukaga gutegura irya Sitting Volleyball ryegukanywe na Gasabo mu Bagabo ndetse na Bugesera mu Bagore.

Intwari za Gasabo zegukanye Irushanwa ryo Kwibuka mu Bagore
Amakipe atatu ni yo yakinnye iri rushanwa mu bagore
Musanze WBBC yegukanye irushanwa itsine Eagles ku kinyuranyo cy'inota rimwe
Amakipe ane ni yo yari yitabiriye mu bagabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .