Mu mpera z’iki cyumweru ni bwo habaye imikino ya nyuma isoza Shampiyona ya Sitting Volleyball mu bagabo n’abagore, yabereye muri Gymnase ya Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite ubumuga (NPC Rwanda) i Remera.
Mu bagabo, Ikipe ya Musanze yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya Sitting Volleyball ku nshuro ya mbere itsinze iya Gisagara amaseti 3-1 (25-20, 24-26, 25-12, 25-22).
Musanze yari yageze ku mukino wa nyuma itsinze Gasabo amaseti 3-1 (25-16,26-24,17-25,25-20) ku wa Gatandatu mu gihe Gisagara yasezereye Rwamagana iyitsinze amaseti 3-0 (25-15, 25-18, 25-15) muri ½.
Mu bagore, Bugesera Women SVB yisubije Shampiyona ku nshuro ya karindwi itsinze Musanze SVB amaseti 3-1 (23-25, 25-12, 25-14, 26-24).
Muri ½, Bugesera yatsinze Nyarurenge amaseti 3-0 (25-16, 26-24, 25-21) naho Musanze itsinda Rulindo amaseti 3-0 (25-15, 25-19, 25-21).
Umwanya wa gatatu mu bagore wegukanywe n’Ikipe y’Akarere ka Nyarugenge yatsinze iya Rulindo amaseti 2-0 (25-14, 25-13) naho mu bagabo, Intwari za Gasabo yatsinze Rwamagana amaseti 2-0 (25-20, 25-4).
Amakipe ya Ruhango na UR Huye yazamutse mu Cyiciro cya Mbere cy’Abagabo avuye mu cya Kabiri. Mu mukino wayo wa nyuma, UR Huye yatsinze Ruhango amaseti 3-0 (25-6, 25-21, 25-16).
Ni mu gihe Ikipe y’Akarere ka Rubavu na UR Rukara zo zamanutse mu Cyiciro cya Kabiri.
























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!