00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze na Bugesera zegukanye Igikombe cya Shampiyona ya Sitting Volleyball (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 March 2025 saa 11:51
Yasuwe :

Amakipe ya Musanze mu Bagabo na Bugesera mu Bagore, yombi yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya Sitting Volleyball ya 2024/25 kuri iki Cyumweru, mu gihe Ruhango na UR Huye zazamutse mu Cyiciro cya Mbere cy’Abagabo.

Mu mpera z’iki cyumweru ni bwo habaye imikino ya nyuma isoza Shampiyona ya Sitting Volleyball mu bagabo n’abagore, yabereye muri Gymnase ya Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite ubumuga (NPC Rwanda) i Remera.

Mu bagabo, Ikipe ya Musanze yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya Sitting Volleyball ku nshuro ya mbere itsinze iya Gisagara amaseti 3-1 (25-20, 24-26, 25-12, 25-22).

Musanze yari yageze ku mukino wa nyuma itsinze Gasabo amaseti 3-1 (25-16,26-24,17-25,25-20) ku wa Gatandatu mu gihe Gisagara yasezereye Rwamagana iyitsinze amaseti 3-0 (25-15, 25-18, 25-15) muri ½.

Mu bagore, Bugesera Women SVB yisubije Shampiyona ku nshuro ya karindwi itsinze Musanze SVB amaseti 3-1 (23-25, 25-12, 25-14, 26-24).

Muri ½, Bugesera yatsinze Nyarurenge amaseti 3-0 (25-16, 26-24, 25-21) naho Musanze itsinda Rulindo amaseti 3-0 (25-15, 25-19, 25-21).

Umwanya wa gatatu mu bagore wegukanywe n’Ikipe y’Akarere ka Nyarugenge yatsinze iya Rulindo amaseti 2-0 (25-14, 25-13) naho mu bagabo, Intwari za Gasabo yatsinze Rwamagana amaseti 2-0 (25-20, 25-4).

Amakipe ya Ruhango na UR Huye yazamutse mu Cyiciro cya Mbere cy’Abagabo avuye mu cya Kabiri. Mu mukino wayo wa nyuma, UR Huye yatsinze Ruhango amaseti 3-0 (25-6, 25-21, 25-16).

Ni mu gihe Ikipe y’Akarere ka Rubavu na UR Rukara zo zamanutse mu Cyiciro cya Kabiri.

Imikino ya nyuma ya Shampiyona ya Sitting Volleyball yasojwe kuri iki Cyumweru
Musanze yakinnye na Gisagara ku mukino wa nyuma mu bagabo
Ikipe ya Musanze yishimira intsinzi yayihesheje igikombe mu bagabo
Byari ibyishimo kuri Bugesera ubwo yegukana igikombe mu bagore
Intwari za Gasabo yegukanye umwanya wa gatatu mu bagabo
Ikipe ya UR Huye yishimira intsinzi yabonye ku mukino wa nyuma mu Cyiciro cya Kabiri cy'Abagabo
Habyarimana Florent wari uhagarariye Minisiteri ya Siporo, yakurikiye iyi mikino isoza Shampiyona ya Sitting Volleyball
Depite Musolini Eugène yarebye iyi mikino yabereye muri Gymnase ya NPC kuri iki Cyumweru
Umutoza w'Ikipe y'Igihugu ya Sitting Volleyball, Dr. Mosaad Elaiuty (iburyo), na we yakurikiye iyi mikino
Ikipe ya Musanze y'Abagabo yegukanye Shampiyona ku nshuro ya mbere
Byari ibyishimo kuri UR Huye yazamutse yegukanye Igikombe cya Shampiyona y'Icyiciro cya Kabiri
Ikipe ya Bugesera y'Abagore yishimira Igikombe cya Shampiyona yegukanye ku nshuro ya karindwi yikurikiranya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .