Iri rushanwa ryari rifite umwihariko ku bari n’abategarugori, ryabereye mu karere ka Kicukiro ahitwa Signal Game Zone, ihuriza hamwe abarenga 30 baturutse impande zose z’Umujyi wa Kigali guhera ku wa Gatandatu w’icyumweru twasoje.
Abateguye irushanwa, bari bashyizeho amategeko ko nyuma yo gutomborana babiri babiri, umukinnyi ukomeza mu cyiciro gikurikiye ari ushobora gutanga undi gutsinda imikino ibiri.
Nyuma y’imikino y’amajonjora ndetse no gukuranwamo, Murekatete Edissa ni we wegukanye igikombe atsinze ku mukino wa nyuma Uwase Isabella mu gihe umwanya wa gatatu watwawe na Kellia Umukundwa.
Uretse igikombe n’imidali, uwa mbere yahembwe ibihumbi 200 Frw, uwa kabiri ahembwa ibihumbi 100 Frw naho uwa gatatu ahembwa ibihumbi 50 Frw.
Nyuma yo kwegukana iri rushanwa, Murekatete yavuze ko umukino wa Billiard benshi bakunda kuvuga ko ukinwa n’ibirara nyamara atari byo, avuga ko ari umukino nk’iyindi yose.
Yavuze ko mu gihe u Rwanda rwakwitabira amarushanwa mpuzamahanga, yiteguye kuruhagararira neza akazana imidali kuko yiyizeye gukina uyu mukino.
Umukino wa Billiard ni umwe mu imaze kugera ku rundi rwego mu mahanga, gusa mu Rwanda uzwi cyane nk’umukino w’abagabo cyane ko ahenshi ukinirwa hakunda kuba ari mu tubari kandi higanjemo igitsinagabo.
Iri rushanwa ryari ribaye ku nshuro ya mbere rizajya riba buri mezi atatu, mu rwego rwo gufasha abagore kurushaho kugira ubumenyi n’ubuhanga muri uyu mukino.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!