00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Murekatete yegukanye Shampiyona ya Billiard

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 2 December 2024 saa 02:58
Yasuwe :

Murekatete Edissa ni we waraye yegukanye Ladies Tournament Pool table, Shampiyona ya Billiard yakinwaga mu bagore ku nshuro ya mbere mu Rwanda.

Iri rushanwa ryari rifite umwihariko ku bari n’abategarugori, ryabereye mu karere ka Kicukiro ahitwa Signal Game Zone, ihuriza hamwe abarenga 30 baturutse impande zose z’Umujyi wa Kigali guhera ku wa Gatandatu w’icyumweru twasoje.

Abateguye irushanwa, bari bashyizeho amategeko ko nyuma yo gutomborana babiri babiri, umukinnyi ukomeza mu cyiciro gikurikiye ari ushobora gutanga undi gutsinda imikino ibiri.

Nyuma y’imikino y’amajonjora ndetse no gukuranwamo, Murekatete Edissa ni we wegukanye igikombe atsinze ku mukino wa nyuma Uwase Isabella mu gihe umwanya wa gatatu watwawe na Kellia Umukundwa.

Uretse igikombe n’imidali, uwa mbere yahembwe ibihumbi 200 Frw, uwa kabiri ahembwa ibihumbi 100 Frw naho uwa gatatu ahembwa ibihumbi 50 Frw.

Nyuma yo kwegukana iri rushanwa, Murekatete yavuze ko umukino wa Billiard benshi bakunda kuvuga ko ukinwa n’ibirara nyamara atari byo, avuga ko ari umukino nk’iyindi yose.

Yavuze ko mu gihe u Rwanda rwakwitabira amarushanwa mpuzamahanga, yiteguye kuruhagararira neza akazana imidali kuko yiyizeye gukina uyu mukino.

Umukino wa Billiard ni umwe mu imaze kugera ku rundi rwego mu mahanga, gusa mu Rwanda uzwi cyane nk’umukino w’abagabo cyane ko ahenshi ukinirwa hakunda kuba ari mu tubari kandi higanjemo igitsinagabo.

Iri rushanwa ryari ribaye ku nshuro ya mbere rizajya riba buri mezi atatu, mu rwego rwo gufasha abagore kurushaho kugira ubumenyi n’ubuhanga muri uyu mukino.

Murekatete Edissa yishimiye kwegukana Shampiyona ya Billiard ikinwe bwa mbere mu Rwanda
Iyi mikino yitabiriwe n'ab'ingeri zitandukanye
Batatu bahize abandi bahembwe
Uretse imidari n'ibikombe, batatu ba mbere banagenewe amafaranga
MC Bryan ni we wari umushyushyarugamba hasozwa Shampiyona

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .