Ibi ni bimwe mu byavuye mu matora ya Komite Nyobozi ya RSF yabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Kanama 2024, mu nteko rusange idasanzwe yahurije abanyamuryango bayo kuri Minisiteri ya Siporo.
Girimbabazi Rugabira Pamela yatorewe kuyobora RSF mu 2020, manda ye yagombaga kurangira muri Gashyantare 2024, ariko amatora yigizwa inyuma kugira ngo hashakwe ibyangombwa ku banyamuryango bifuzaga kwiyamamariza kujya muri manda nshya.
Mu matora yabaye ku wa Gatandatu, byarangiye umwanya awusimbuweho na Munyana Cynthia, akazayobora iri shyirahamwe kugeza mu 2028, yungirijwe na Rusamaza Bayiro Alphonse nka Visi Perezida wa Mbere ndetse na Umuhoza Betty.
Umunyamabanga Mukuru yagizwe Umutoniwase Florentine wasimbuye Bazatsinda James.
Mushimiyimana Chantal wari umubitsi muri RSF yakomeje kugirirwa icyizere akomeza kuba kuri uyu mwanya no muri manda nshya.
Girimbabazi yashimiye abo bafatanyije kuyobora iri ishyirahamwe mu gihe cy’imyaka ine, ku muhate bagaragaje ndetse anabasaba abagiriwe icyizere kuzakomereza aho basanze uyu mukino no kusa kuzagera ku bitaragenze neza.
Perezida mushya wa RSF, Munyana yasezeranyije abanyamuryango ko azakora igishoboka cyose ngo umukino wo koga ukomeze kuzamuka no ku ruhando mpuzamahanga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!