Uyu Munyarwandakazi yasiganwe ku Cyumweru, tariki 11 Kanama 2024 aba ari nawe usoza urugendo rw’Abanyarwanda muri iyi mikino basoje amara masa.
Mu bakinnyi 80 bakinnye muri iri siganwa, Mukandanga yabaye uwa 77 akoresha amasaha abiri, iminota 45 n’amasegonda 40, mu gihe 11 batabashije gusoza.
Umuholandikazi Hassan Sifan yegukanye umudali wa zahabu akoresheje amasaha abiri, iminota 22 n’amasegonda 55 ashyiraho agahigo ko kubikora mu gihe gito.
Si ibyo gusa kuko uyu mudali wabaye uwa gatatu yegukanye muri iyi mikino y’uyu mwaka nyuma yo kwegukana umudali w’umuringa muri metero ibihumbi 10 na bitanu.
U Rwanda rwatashye amara masa
Muri iyi Mikino Olempike ya 2024, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’abakinnyi umunani bo mu mikino yo koga, amagare, gusiganwa ku aguru no kurwanisha inkota (Fencing).
Mu magare akinirwa mu misozi (Mountain Bike), Mwamikazi Jazilla yabaye uwa 34 mu bakinnyi 34 [basoje] aho yasizwe iminota 10 n’amasegonda 24.
Mu gusiganwa ku muhanda, Manizabayo Eric ntiyasoje isiganwa ryo mu muhanda ku ntera y’ibilometero 273 nubwo yari mubayoboye igihe kinini, ni mu gihe Ingabire nawe atasoje ubwo basiganwaga ku ntera y’ibilometero 158.
Ingabire yongeye gusiganwa n’ibihe, aho yabaye uwa 35 mu bakinnyi 35, asizwe iminota umunani n’amasegonda 27.
Mu koga, Oscar Cyusa Peyre Mitilla yabaye uwa gatandatu mu bakinnyi umunani bari mu isibo yozemo metero 100 mu bizwi nka "Butterfly" [Bunyugunyugu]. Byatumye adakomeza muri ½ kuko yabaye uwa 38 mu bakinnyi 40 aho yakoresheje amasegonda 58,77.
Umuhoza Uwase Lidwine yabaye uwa gatandatu mu isibo yozemo metero 50 mu bizwi nko gukura umusomyo. Muri rusange, yabaye uwa 70 mu bakinnyi 79 akoresheje amasegonda 32,03.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!