U Rwanda ni kimwe mu bihugu bizitabira Imikino ya Paris aho ruzahagararirwa n’abakinnyi umunani mu mukino w’amagare, koga, gusiganwa ku maguru no kurwanisha inkota.
Komite Olempike y’u Rwanda yatangaje ko ubwo hazaba haba ibirori byo gutangiza ku mugararo iyi mikino ku Mugezi wa Seine ku wa Gatanu, ibendera ry’Igihugu rizatwarwa na Mukandanga Clémentine na Manizabayo Eric ‘Karadiyo’.
Mukandanga uzakina ‘Marathon’ y’ibilometero 42, ni umwe mu bakinnyi babiri basiganwa ku maguru bazitabira iyi Mikino. Undi ni Nimubona Yves uzasiganwa ibilometero 10.
Abakinnyi batatu bakina umukino w’amagare ni Manizabayo Eric ’Karadiyo’ uzasiganwa mu muhanda (Road Race), Ingabire Diane uzakina muri iki cyiciro mu bagore, akongeraho no gusiganwa n’igihe buri wese ku giti cye (Road Race & ITT) na Mwamikazi Jazilla uzasiganwa ku magare mu misozi (Mounatin Bike).
Abakina umukino wo koga ni Oscar Peyre Mitilla Cyusa uzarushanwa metero 100 mu koga bunyugunyugu na Umuhoza Uwase Lidwine uzakina metero 50 mu gukura umusomyo.
Uwihoreye Tufaha azarushanwa mu mukino wo kurwanisha inkota (Fencing) akoresha iya ’Epée’.
Mbere yo kwerekeza i Paris, abakinnyi bahagarariye u Rwanda bakoreye umwiherero mu Mujyi wa Courbevoie mu Bufaransa kuva tariki ya 8 kugeza ku ya 23 Nyakanga 2024.
Uretse abakinnyi, Umunyarwanda Mukundiyukuri Jean de Dieu azasifura amarushanwa ya Beach Volleyball mu Mikino Olempike aho azakora amateka yo kuba umwirabura wa mbere ubikoze muri iki cyiciro.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!