00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhire Joshua yasezerewe, Denolly na Houkes bagera muri 1/8 cya ‘Rwanda Open M25’

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 2 October 2024 saa 08:43
Yasuwe :

Umunyarwanda Muhire Joshua yasezerewe n’Umunya-Pérou Petr Iamachkine muri 1/16 cy’icyumweru cya kabiri cy’Irushanwa rya Tennis “Rwanda Open M25” mu gihe Umufaransa Corentin Denolly wegukanye icyumweru cya mbere, yakomeje bimworoheye.

Muhire Joshua ni we Munyarwanda wari usigaye muri iri rushanwa nyuma y’uko Niyigena Étienne na Ishimwe Claude basezerewe ku wa Kabiri.

Nk’uko byagenze no mu cyumweru cya mbere, na we ntiyarenze ijonjora rya 1/16 kuko yatsinzwe n’Umunya-Pérou Petr Iamachkine amaseti 2-0 (2-6, 1-6).

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatatu, Umufaransa Corentin Denolly wegukanye icyumweru cya mbere cya Rwanda Open, yakomeje atsinze Umunya-Suède Rafael Ymer 6-3, 6-1.

Umuholandi Max Houkes yatsinze Umuhinde Yuvan Nandal 6-2, 6-3, Sai Karteek Reddy asezerera mwenewabo w’Umuhinde Adil Kalyanpur wavunitse mu iseti ya kabiri mu gihe Umunya-Zimbabwe Courtney John Lock yasezerewe n’Umudage Maik Steiner wamutsinze 6-2, 6-4.

Muri 1/8 kizakinwa ku wa Kane, Corentin Denolly azahura n’Umuhinde Kiruthik Kalyaan, Max Houkes ahure n’Umufaransa Paul Barbier Gaezu mu gihe Umunya-Zimbabwe Benjamin Lock uhagaze neza kurusha abandi bari mu irushanwa, azahura n’Umuhinde Bharath Nishok Kumaran.

Uwegukanye irushanwa rya Rwanda Open mu bakina ari umwe ahabwa 3600$ n’amanota 25 mu gihe hari amafaranga buri wese abona mu cyiciro yakinnye kugeza ku watangiriye muri 1/16 ubona 200$.

Mu bakina ari babiri, abegukanye irushanwa bahabwa 1550$ naho abatsindiwe ku mukino wa nyuma bakabona 900$.

Muhire Joshua atera agapira mu mukino yahuyemo n’Umunya-Pérou Petr Iamachkine
Corentin Denolly yakomeje muri 1/8 cy'icyumweru cya kabiri nyuma yo kwegukana irushanwa mu cyumweru cyaryo cya mbere
Rafael Ymer wahuye na Denolly muri 1/16
Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard na Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umukino wa Tennis mu Rwanda, Karenzi Théoneste bareba imwe mu mikino yabaye kuri uyu wa Gatatu
Minisitiri Nyirishema yarebye umukino Muhire Joshua yahuyemo na Iamachkine
Umunya-Zimbabwe John Lock ntiyahiriwe n'iri rushanwa mu gihe umuvandimwe we Benjamin Lock yakomeje ku wa Kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .