Aba bakinnyi bombi basezerewe bakurikira Ishimwe Claude waviriyemo muri iki cyiciro ku wa Kabiri.
Muhire Joshua yasezerewe atsinzwe n’Umunyamerika Pranav Kumar 6-0, 6-1 naho Niyigena Étienne asezererwa na Preston Brown na we wo muri Amerika wamutsinze 7-5, 6-2.
Gutungurana k’umunsi kwabaye ku Munya-Zimbabwe Benjamin Lock wari ku mwanya w’agatatu w’abahabawa amahirwe, aho yasezerewe n’Umuhinde Adil Kalyanpur wamutsinze 6-4, 6-4.
Umufaransa Corentin Denolly uri mu begukanye Rwanda Open mu 2023, yageze muri 1/8 atsinze Umuhinde Sai Karteek Reddy Ganta amaseti 2-0 (7-5, 6-3).
Mu bakina ari babiri, Muhire Joshua afatanyije na Ngarambe Ivan Gift basezerewe muri 1/8 n’Umutaliyani Manuel Plunger afatanyije n’Umunya-Pérou Petr Iamachkine aho babatsinze 6-2, 6-3.
Ni mu gihe Manzi Rwamucyo David na Manishimwe Emmanuel basezerewe n’Abanya-Zimbabwe Benjamin Lock na Courtney John Lock babatsinze 6-2, 6-0.
Mu mikino ya 1/8 iteganyijwe ku wa Kane mu bakina ari umwe, harimo uzahuza Umwongereza Oliver Crawford, nimero ya 259 ku Isi uhagaze neza kurusha abandi mu irushanwa ry’uyu mwaka, n’Umurundi Iradukunda Guy Orly uri ku mwanya wa 1283 ku Isi.
Hari kandi uzahuza Umufaransa Corentin Denolly uri ku mwanya wa 416 n’Umunya-Mexique Rodrigo Alujas wa 1239.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!