Ni amarushanwa yitabiriwe n’abakinnyi bakomeye barenga 80 bo mu bihugu bitandukanye, bagamije gushaka amanota abafasha kuzakina andi marushanwa yo ku rwego rw’Isi.
Nyuma yo gusozwa kw’iyi mikino, izina rikomeye cyane ryasigaye mu mitwe y’Abanyarwanda ndetse n’abandi baturutse imihanda y’Isi baje kwitabira iyi mikino, ni Valentin Royer.
Uyu ni umukinnyi wa Tennis w’imyaka 23, wavukiye muri Komine ya Neuilly-sur-Seine, iherereye mu Burengerazuba bw’Umurwa Mukuru w’u Bufaransa, i Paris.
Akiri umwana muto ku myaka ine, ni bwo yatangiye gukunda umukino wa Tennis, abikuye ku mikino yakurikiranaga kuri za televiziyo, abyiruka akunda umunyabigwi muri uyu mukino w’Umunya-Espagne, Rafael Nadal.
Afite imyaka 14, ababyeyi be bimukiye muri Serbia aho Se yari yabonye akazi ko gukora mu isoko, gusa nyuma yo kukarangiza basubira mu Burafansa ari ho yigiye amasomo ye y’ibanze muri All-In Academy ndetse na French Riviera.
Ubwo iwabo babaga muri Serbia mu Mujyi wa Belgrade, yagize amahirwe yo kumenyana na Janko Tipsarević wabaye umukinnyi wa Tennis, akaba umutoza wayo wanashinze irerero riyigisha rya Janko Tipsarević Academy.
Guhura n’uyu mugabo byatumye Valentin Royer, amwigiraho byinshi ndetse kubera we amenya gukora cyane kandi agashikama ku ntego ze kugeza ageze ku cyo yaharaniye.
Kuva icyo gihe kandi yahise agira inzozi zo kuba umukinnyi wa Tennis wabigize umwuga, agahatana mu marushanwa akomeye ku rwego rw’Isi, dore ko umukinnyi afata nk’icyitegerezo ari Rafael Nadal, ariko mu buzima bwe akemera ibigwi by’umukinnyi wa filime w’Umunyamerika, Tom Cruise.
Usibye gukina Tennis, uyu mukinnyi undi wa ‘Wakeboarding’ [umukino wo gusiganwa kugenda hejuru y’amazi], ariko nanone muri ruhago akaba umukunzi wa FC Barcelona yo muri Espagne.
Abamubonye ku bibuga bya IPRC Kigali, ni umukinnyi utajya ubura ‘chocolat’ mu mpamba yitwaza, dore ko iri mu byo kurya akunda kurusha ibindi. Mu gihe afite umwanya uhagije, akina imikino yo ku ikoranabuhanga ‘Video Games’.
Ubuhanga bw’uyu mukinnyi bugaragaye mu myaka irindwi ishize, kuko ari bwo yagiye ku rutonde rw’abakinnyi ba Tennis ku Isi, ashyirwa ku mwanya wa 1639. Uyu mwaka ntiwamuhiriye ahubwo warangiye yisanze ku wa 1659.
Imikino yakinnye mu 2019, yamuhaye amanota menshi ndetse imusiga ku mwanya wa 821. Ibi byamufashije kwinjira neza mu 2020, aho yawusoje ari ku mwanya wa 655.
Kuva icyo gihe uyu mukinnyi yakomeje gukina amarushanwa atandukanye amuha amanota, kugeza ubwo yegukanye na ‘ATP Challenger 75 Tour yamuhaye amanota 75 na ‘ATP Challenger 100 Tour’ yamuhaye 100.
Gutsinda irushanwa ryabereye mu Rwanda ku nshuro ya mbere byahise bimugeza ku mwanya wa 151. Uyu ni wo mwanya mwiza agize mu mateka ye ushobora no kujya hejuru nyuma yo kwegukana iryabaye mu cyumweru cya kabiri.
Mu mutwe wa Valentin Royer ntihazigera havamo u Rwanda kuko usibye kuhegukanira amarushanwa abiri yikurikiranya, yagize amahirwe yo gusura Pariki y’Akagera ahamya ko ari ahantu azahora yifuza kugaruka.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!