00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Rwanda hagiye gutangizwa shampiyona y’imodoka nshya zizwi nka ‘Cross Car’

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 1 September 2024 saa 07:18
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa mu modoka (Rwanda Automobile Club) rigiye gutangiza Shampiyona nshya y’imodoka zizwi nka ‘Cross Car’.

Cross Car ni imodoka nto zitwarwa n’umuntu umwe, aho zishobora gukinirwa mu mihanda y’igitaka ndetse n’indi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa mu modoka, Ange François Cyatangabo, yavuze ko bateganya gutangiza Shampiyona nshya y’izindi modoka zitamenyerewe mu Rwanda.

Ati “Hari imodoka nto zitwa Cross Car tugiye kuzana kuko ubu dufite ebyiri, navuga ko turi kugeragerezaho. Ubu twarazitumije duteganya ko mu mpera z’uyu mwaka zizaba zageze mu Rwanda maze utaha tugatangira shampiyona yazo.”

Yakomeje avuga ko ari mu rwego rwo gukundisha abakiri bato uyu mukino, bityo bagatangirira ku modoka nto zizabafasha gutinyuka no kumenyera.

Ati “Bizafasha abakiri bato gutangira kwitoza kuko tuzashyiramo ibyiciro bitandukanye bazakuriramo ku buryo bazagera mu modoka nini barabimenye bityo hakazajya haba shampiyona yazo isanga iya rally isanzwe.”

Mu Rwanda hasanzwe irushanwa ry’imodoka rya Rwanda Mountain Gorilla Rally. Ni rimwe mu masiganwa y’imodoka aba buri mwaka ndetse ari ku ngengabihe ya Shampiyona Nyafurika yo Gusiganwa mu Modoka (ARC).

Mu Rwanda hagiye gutangizwa amarushanwa ya Cross Car
Amasiganwa ya Cross Car akomeje kuzamura igikundiro ku Isi
Rwanda Mountain Gorilla Rally niryo siganwa rimenyerewe cyane mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .