00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu mafoto: Shampiyona y’imikino y’abafite ubumuga bwo mu mutwe yasojwe

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 6 Ugushyingo 2022 saa 07:09
Yasuwe :

Ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Ugushyingo mu Kigo cy’Amashuri yisumbuye cya Lycée de Kigali hasorejwe imikino ya nyuma ya Shampiyona y’Abafite Ubumuga bwo mu Mutwe n’abatabufite yatangiye muri Gashyantare 2022.

Ni imikino yari yitabiriwe n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyarugenge ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Nshutiraguma Espérance na Perezida w’Umuryango w’Imikino y’Abafite Ubumuga bwo mu Mutwe, Sangwa Deus.

Hakinwe ubwoko bw’imikino ine itandukanye ari bwo Umupira w’amaguru, Baketball, Bocce no gusiganwa ku maguru.

Mu Cyiciro cy’Abagabo, mu gusiganwa metero 100, Mugisha François ubarizwa mu Irerero Amizero yakoresheje amasegonda 16’’ 02 ahembwa umudali wa zahabu.

Mu Cyiciro cya Gatatu muri metero 100 barushanwaga ari barindwi, ku mukino wa nyuma Yezakuzwe Joseph ubarizwa muri HVP Gatagara ni we wegukanye umwanya wa mbere akoresheje amasegonda atanu n’iby’ijana bitanu, nawe ahembwa umudali wa Zahabu.

Muri Basketball, Ishuri ryisumbuye rya St Bernadette ni ryo ryabaye irya mbere ritsinze Lycée de Kigali amanota 36 kuri 30, umukinnyi witwaye neza aba Dusabe Jane w’iri shuri ryo mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyarugenge ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Nshutiraguma Espérance, yatangaje ko nk’akarere ahagarariye bishimiye kwakira iyi mikino ndetse yongeraho ko bazakomeza gufasha abana badafite ubumuga mu bikorwa bitandukanye bya buri munsi.

Yagize ati "Ni iby’agaciro ko iyi mikino ibereye mu Karere ka Nyarugenge, ntabwo ari ubwa mbere tuyakiriye ku rwego rw’igihugu. Twabyishimiye cyane dore ko dufite n’amakipe amwe n’amwe yagiye arushanwa hano.’’

"Dufite ibikorwa byinshi dukora bishyigikira abafite ubumuga cyane cyane imikino idaheza, uburezi budaheza, ibyo bikorwa byose bishyigikira abafite ubumuga kandi no mu Karere ka Nyarugenge turabafite.’’

Yakomeje agira ati "Dukunze gufatanya cyane na Special Olympics cyane cyane mu kubaha imipira yo gukina, imyenda yo gukinana no kubafasha kubona no guhugura abatoza babafasha muri iyo mikino.’’

Umuyobozi w’Umuryango wa Siporo y’Abafite ubumuga bwo mu Mutwe, Pasiteri Deus Sangwa, yatangaje ko umunsi wa nyuma wagenze neza ku makipe yitabiriye n’ubwo hakiri akazi k’ubukangurambaga haba ku babyeyi, amashuri n’inzego za Leta kugira ngo umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe akurwe mu bwigunge.

Yagize ati "Uyu munsi imikino yose yagenze neza ku mashuri yashoboye kwitabira cyane cyane ko byari mu gikorwa cyiza byongera guha umwanya abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abatabufite bahuye kugira ngo bagaragaze umuco tumaze iminsi dukangurira ibigo by’amashuri wo kudaheza abafite ubumuga bwo mu mutwe. Birabaye kandi bibaye neza.’’

"Gusa imibare iratwereka ko bidahagije, bitwereka ko tugifite akazi ko gukora ubukangurambaga ku miryango n’amashuri no mu nzego zose za Leta ndavuga iz’ibanze by’umwihariko kugerageza gukura abafite ubumuga bwo mu mutwe mu bwigunge.’’

Umuyobozi w’Amarushanwa muri uyu muryango, Muhire Patrick Guevara, yatangaje ko uyu mukino wagiye ugira imbogamizi zabakomye mu nkokora ariko ashimira Imana ko shampiyona y’uyu mwaka bayisoje amahoro.

Yagize ati "Nk’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abafite Ubumuga bahura n’ikibazo cy’ibikorwaremezo, nk’ubu twakoreshaga Stade Amahoro, ariko ubu ngubu bari kuyivugurura. Indi mbogamizi yabaye COVID-19 kuko iyi mikino iba buri mwaka, iki cyorezo cyagera mu Rwanda ntabwo twigeze dukina gusa turashimira Imana ko shampiyona y’uyu mwaka tuyisoje amahoro.’’

"Mu 2003 twavuye kuri 0 ubu tugeze ku bihumbi 20 n’ubwo tutarahuza imibare yose hamwe kuko nibura ugomba kurangira dufite ibihumbi 30. Bidutera imbaraga n’ibyishimo kuko ababyeyi batangiye kumva ko n’ufite ubumuga bwo mu mutwe agomba gukina.’’

Nkuko Muhire yakomeje atangaza ko mu marushanwa y’Isi azabera i Berlin mu Budage mu 2023, mu mukino wo gusiganwa hazitabira abahungu babiri n’umukobwa umwe. Muri Bocce hazahatana umuhungu umwe n’umukobwa umwe.

Muri iyi mikino intumwa z’umuryango w’imikino y’abafite ubumuga wo muri Haiti zasuye iz’u Rwanda ndetse zanakurikiranye iyi mikino kugeza igeze ku musozo.

Ikipe y’umupira w’amaguru y’abakobwa izaba igizwe n’abakinnyi 11. Muri rusange abakinnyi bazahagararira u Rwanda bose hamwe ni 16.

Muri iyi mikino hakina umubare munini w’abafite ubumuga, hakavangwamo ba bake batabufite kugira ngo bafashe bagenzi babo babufite mu gihe bibaye ngombwa.

Ibigo bitandukanye byitabiriye isozwa rya Shampiyona y’Abafite ubumuga bwo mu mutwe
Byabereye muri Lycée de Kigali, ikipe y'iki kigo iranaryitabira
Abasiganwa ku maguru ni umwe mu mikino ine yakinwe
Muri Basketball St. Bernadette yegukanye igikombe itsinze Lycée de Kigali amanota 36 kuri 30
Intumwa z'Umuryango w'imikino y'abafite ubumuga bwo mu mutwe zikubutse muri Haiti zasuye iz'u Rwanda muri iyi mikino
Umuyobozi wa Siporo muri SORWANDA, Muhire Patrick Guevara, atembereza izi ntumwa aho imikino yaberaga muri Lycée de Kigali
Evelyn Rom wavuye muri Haiti asuhuza Pasiteri Sangwa Deus uyobora Umuryango w'Imikino y'Abafite Ubumuga bwo mu Mutwe
Izi ntumwa zirimo Sandra Perez (ibumoso) aganira na Pasiteri Sangwa Deus
Zakomereje ku gukina Bocce
Sandra Perez yishimana na mugenzi we Evelyn Rom nyuma yo gutsinda inota muri Bocce
Bocce ni umukino wakinwe n'Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Nyarugenge ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Nshutiraguma Espérance na Pasiteri Sangwa Deus uyobora Umuryango SORWANDA
Nyuma yo gutsinda inota muri Bocce, ibyishimo byari byose kuri Nshutiraguma Espérance
Abahize abandi bahembwe
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyarugenge ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Nshutiraguma Espérance, yatangaje ko bazakomeza guharanira uko barinda ubwigunge abana bafite ubumuga bwo mu mutwe
Umuyobozi wa Special Olympics Rwanda, Pasiteri Deus Sangwa, yatangaje ko hakiri akazi gakomeye ko gukora ubukangurambaga mu nzego zose
Umuyobozi w’Amarushanwa muri uyu muryango, Muhire Patrick Guevara, yatangaje ko bigobotoye imbogamizi bagize zirimo COVID-19 shampiyona ikaba isojwe amahoro
Intumwa zivuye muri Haiti na zo zatanze imidali ku barimo Lycée de Kigali yegukanye umwanya wa kabiri muri Basketball
Lycée de Kigali yahembwe imidali n'ibahasha
Muri Basketball St. Bernadette yabaye iya mbere itsinze Lycée de Kigali amanota 36 kuri 30
Yahembwe imidali n'ibahasha

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .