00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu mafoto: Imifanire no kwishimira ibitego bidasanzwe mu byaranze umukino aba-GP batsinzemo SOF

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 1 Gashyantare 2023 saa 09:39
Yasuwe :

Ku wa Kabiri, tariki 31 Mutarama, kuri Stade ya Bugesera hasorejwe imikino y’Igisirikare cy’u Rwanda yatangiye tariki 7 Ukuboza 2022. Abasirikare barinda umutekano w’abayobozi bakuru b’igihugu begukanye intsinzi mu mupira w’amaguru ari na wo mukino wapfundikiye indi yose.

Abasirikare barinda abayobozi bakuru b’Igihugu (Republican Guard) bageze ku mukino wa nyuma basezereye Abasirikare bakoresha ibimodoka bya Gisirikare (Mechanized Infantry) mu gihe Abasirikare bo mu mutwe udasanzwe (Special Operation Forces) basezereye Ishuri rya Nasho kuri penaliti muri ½.

Ni umukino wari uteganyijwe gutangira saa Saba z’amanywa ariko utinda ho gato bitewe n’abayobozi bakuru b’ingabo bategerejwe iminota 40 ari nabwo umukino watangiraga.
Ni umukino wari urimo ishyaka ryinshi ku mpande zombi ndetse amakipe yakinaga umukino ufunguye.

Abasirikare barinda abayobozi bakuru b’igihugu bafunguye amazamu ku munota wa gatanu gusa, ku gitego cyatsinzwe na Mutabazi Jean Claude, bongeramo icya kabiri cy’intsinzi ku munota wa 30 gitsinzwe na Bizimana Théoneste. Ni mu gihe igitego cy’impozamarira ku ruhande rwa Special Operation Forces cyinjijwe na Musengo Jean Baptiste ku munota wa 48.

Ni umukino waranzwe n’udushya tudasanzwe twari twiganjemo uburyo bwo gufana kw’abasirkare, kwishimira ibitego n’intsinzi nyuma y’umukino.

Abitabiriye uyu mukino bo mu ngeri zitandukanye bagize amahirwe yo guhura n’ingabo z’igihugu zibasangiza ibyishimo, guhura n’abayobozi batandukanye babaha impanuro ari na ko abakinnyi banyuranye bahembewe uburyo bitwaye neza.

Uretse abatsinze mu mupira w’amaguru, hahembwe kandi n’abasirikare bahize abandi mu yindi mikino irimo Volleyball, Basketball, Handball, Netball, Imikino Ngororamubiri no kurasa.

IGIHE yagukusanyirije amwe mu mafoto y’ingenzi yaranze uyu munsi w’imbonekarimwe.

Ndagijimana Pierre wa Republican Guard yinjirana mu kibuga na bagenzi be
Abakinnyi ba Republican Guard babanje kunanura imitsi mbere yo gutangira umukino
Abakinnyi ba Republican Guard bishimira igitego cya mbere cyatsinzwe na Mutabazi Jean Claude
Republican Guard yishimiye igitego, abakinnyi bayo berekana umupira wanditseho amazina 'Bin Ahmed', Perezida w'Ikipe ya Republican Guard
Second Lieutenant, Ian Kagame, umuhungu wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yari yaje kureba uyu mukino
Minisitiri w'Ingabo, Major General Albert Murasira, ni we wari umushyitsi mukuru
Umugaba mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Jean Bosco Kazura, na we yari yaje mu isozwa ry'imikino y'Igisirikare cy'u Rwanda
Ni umukino wari urimo ishyaka ryinshi
Ku ishoti rikomeye cyane, Bizimana Théoneste wa Republican Guard yabonye igitego cya kabiri
Umunyezamu Hakizimana Diogene yananiwe gufata umupira watewe na Bizimana Theoneste
Bizimana yishimira igitego cya kabiri cya Republican Guard
Abakinnyi ba Republican Guard bahise basanga Bizimana bafatanya kwishimira igitego
Ndagijimana Pierre wa Republican Guard ahagurutsa abafana
Ibyishimo byari byose
Uko igitego cyajyagamo itsinda ryari ryicaye aha ryahoberanaga mu byishimo byinshi
N'abagore bagaragazaga amarangamutima yabo nyuma y'uko ikipe yabo yari imaze kureba mu izamu
Nyuma y'uko Musengo Jean Baptiste atsinze impozamarira ya Special Operation Forces, abasore bayo bafashe umupira bwangu bajya kuwutereka mu kibuga hagati ngo bashake ibindi bitego
Nkundamatch w'i Kirinda, umufana ukomeye wa Rayon Sports yabanje gufana Special Forces, itsinzwe, umukino urangiye yishimana na Republican Guard
Gasheja Desire wa RG ahanganiye umupira na Benoni Pacifique mu gice cya kabiri
Mu minota ya nyuma, buri uko umupira warengaga, Umutoza wa Special Operation Forces yawugaruraga bwangu ngo arebe ko ikipe ye yakwishyura
Umutoza wa Republican Guard, Enzo, atanga amabwiriza ku bakinnyi be
Umunyezamu wa Special Forces, Hakizimana Diogene afata umupira nyuma yo gusimbuka
Umujyanama wa Perezida Kagame mu by'Umutekano, Gen James Kabarebe yari kuri Stade ya Bugesera yihera ijisho ibirori byahaberaga
Lt Gen Jean Jacques Mupenzi, Umugaba w'Ingabo zirwanira mu kirere na we yari ahari
Ubwo umusifuzi Ngabonziza Jean Paul yahuhaga mu ifirimbi arangiza umukino, abakinnyi b'abasimbura n'abatoza ba Republican Guard biroshye mu kibuga bishimira intsinzi
Byari ibyishimo bidasanzwe kuri bo
Rutahizamu Ndagijimana Peter wa Republican Guard yishimira intsinzi nyuma y'umukino
Umunyezamu wa Republican Guard mu byishimo nyuma y'umukino
Umutoza wa Republican Guard yishimira ko batwaye igikombe
Abasirikare bo muri Republican Guard bishima mu buryo budasanzwe
Batangiye guterera abakinnyi mu bicu
N'umutoza bahise bamuterera hejuru
Wari umunsi udasanzwe kuri Republican Guard
Batangiye guca imbere y'abayobozi bakuru b'ingabo bari bicaye mu myanya y'icyubahiro babereka ko umunsi ari uwa Republican Guard
Mukasakindi Claudette wamamaye mu gusiganwa ku maguru, ari mu bahembwe babaye aba mbere muri iyi mikino ya Gisirikare
Major General (Rtd) Ambasaderi Frank Mugambage ari mu batanze ibihembo
Mayor wa Bugesera, Richard Mutabazi na we ari mu batanze ibihembo
Umujyanama wa Perezida Kagame mu by'Umutekano, Gen James Kabarebe ni we wahembye abitwaye neza mu mutwe w'abarida umukuru w'igihugu
Umujyanama wa Perezida Kagame mu by'Umutekano, Gen James Kabarebe ubwo yatambukaga asubira mu byicaro
Second Lieutenant, Ian Kagame, yari yishimye nyuma y'uko Umutwe w'abarinda abayobozi bakuru b'igihugu na we abarizwamo utwaye igikombe mu mupira w'amaguru
Umugaba mukuru w'Ingabo, Gen Jean Bosco Kazura, yashyikirije ibihembo abitwaye neza
Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco,Mbabazi Rose Mary, yambitse imidali abitwaye neza
Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Mbabazi Rose Mary, yahembye abitwaye neza muri Volleyball
Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier, na we ari mu bitabiriye ibi birori anatanga ibihembo ku bitwaye neza
Umugaba mukuru w'Ingabo, Gen Jean Bosco Kazura (inyuma), Umujyanama wa Perezida Kagame mu by'Umutekano, Gen James Kabarebe (imbere) na Perezida wa FERWAFA (hagati) batambuka imbere guhemba abitwaye neza mu cyiciro cy'umupira w'amaguru
Umujyanama wa Perezida Kagame mu by'Umutekano, Gen James Kabarebe aganira n'Umugaba mukuru w'Ingabo, Gen Jean Bosco Kazura
Umugaba mukuru w’Ingabo, Gen Jean Bosco Kazura, aganira na Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier
Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier, yahaye impano y'umupira Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe
Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier, yahaye impano y'umupira Minisitiri w'Ingabo, Maj Gen Albert Murasira
Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier yahaye impano y'umupira Umugaba mukuru w'Ingabo, Gen Jean Bosco Kazura
Abayobozi bakuru mu Gisirikare bambitse imidali abakinnyi ba Special Operation Forces
Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier, yakoze mu ntoki Umutoza wa Republican Guard nyuma yo kwegukana igikombe mu cyiciro cy'umupira w'amaguru
Umugaba mukuru w’Ingabo, Gen Jean Bosco Kazura yakoze mu ntoki Umutoza wa Republican Guard nyuma yo kwegukana igikombe mu cyiciro cy’umupira w’amaguru
Minisitiri w'Ingabo, Major General Albert Murasira, ni we washyikirije igikombe Republican Guard yakegukanye intsinze Special Operation Forces ibitego 2-1
Abayobozi batandukanye bafashe ifoto y'urwibutso na Republican Guard yegukanye igikombe mu mupira w'amaguru
Umugaba mukuru w'Ingabo, Gen Jean Bosco Kazura ageza ijambo ku bitabiriye ibi birori
Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Mbabazi Rose Mary, ageza ijambo rye ku bitabiriye ibi birori byo gusoza imikino y'Igisirikare cy'u Rwanda
Minisitiri w'Ingabo, Major General Albert Murasira, ari na we wari umushyitsi mukuru, ageza ijambo nyamukuru ku bitabiriye isozwa ry'Imikino y'Igisirikare cy'u Rwanda
Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier hamwe n'umuhanzi Nemeye Platini ubwo ibi birori byari bihumuje
Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry, na we yari muri ibi birori

Indi nkuru wasoma: Aba-GP batsinze Special Forces begukana igikombe cy’Irushanwa rya Gisirikare (Amafoto & Video)

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .