00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MINISPORTS yijeje gukomeza gushyigikira ibikorwa bizamura Handball y’u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 November 2024 saa 08:29
Yasuwe :

Minisiteri ya Siporo yijeje ko izakomeza gushyigikira ibikorwa by’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda birimo n’ikipe z’Igihugu zimaze iminsi zifite umusaruro mwiza.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu biganiro Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard n’Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri, Nelly Mukazayire, baheruka kugirana na komite nyobozi ya FERWAHAND iyobowe na Perezida wayo, Twahirwa Alfred.

Impande zombi zaganiriye ku miyoberere, imikorere y’iri Shyirahamwe umunsi ku munsi, gahunda zigamije guteza imbere uyu mukino, amarushanwa ateganywa mu gihe kiri imbere, ubufatanye n’izindi nzego zirimo abaterankunga n’intego FERWAHAND ifite.

Minisiteri ya Siporo yijeje gukomeza gushyigikira iterambere rya Handball, igaragaza ko FERWAHAND iri mu murongo mwiza aho ikipe z’igihugu zisigaye zitwara neza, isaba ko byakomeza gushyirwamo imbaraga.

Minisitiri Nyirishema yahuye n’ubuyobozi bwa FERWAHAND nyuma y’iminsi mike yitabiriye igikorwa cyo kwishimira Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 20 “IHF Trophy/Continental Phase”, cyegukanywe n’ingimbi z’u Rwanda mu ntangiriro z’uku kwezi, ikaba izahagararira Afurika mu gikombe mpuzamigabane kizaba mu 2025.

Ibi byaje bikurikira kwitwara neza kw’amakipe y’Abatarengeje imyaka 20 na 18 y’abahungu n’abakobwa ku rwego rwa Zone V, mu gihe mu mwaka ushize u Rwanda rwitabiriye Igikombe cy’Isi cy’Abahungu batarengeje imyaka 19 cyabereye muri Croatia.

Mu yandi marushanwa mpuzamahanga ateganyijwe mu mukino wa Handball harimo aya ECAHF, IHF Trophy mu byiciro bitandukanye, Champions League, Vainqueur des Coupes n’Igikombe cya Afurika cyitabirwa n’amakipe y’abagabo n’abagore ndetse n’ingimbi n’abangavu.

ECAHF, irushanwa rihuza amakipe yitwaye neza iwayo mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba, rizabera mu Rwanda mu Ukuboza 2024.

Mu bagore, amakipe y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 18 na 20 azitabira irushanwa IHF Trophy/Zone 5 rizabera muri Uganda muri Gicurasi 2025, aho u Rwanda mu batarengeje imyaka 18 ari rwo rufite iri rushanwa riheruka kubera muri Tanzania mu 2023, runegukana umwanya wa kabiri ku rwego rwa Afurika.

Mu 2026, u Rwanda ruzakira Igikombe cya Afurika cy’Abagabo ndetse imyiteguro irakomeje.

Mu marushanwa y’imbere mu gihugu, mu Rwanda hari gukinwa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere aho mu bagabo igizwe n’amakipe 12 naho mu bagore akaba umunani mu gihe mu Cyiciro cya Kabiri hari amakipe icyenda y’abagabo.

Hari kandi Coupe du Rwanda yitabirwa n’amakipe y’abagabo n’abagore nk’uko bimeze ku irushanwa rya Beach Handball rikinirwa ku mucanga, Irushanwa ryo Kwibuka risigaye ari mpuzamahanga, Irushanwa ryitiriwe Umunsi w’Intwari na Masters’ League.

Umukino wa Handball ushingiye ku bakiri bato aho kugeza ubu hari ibigo 26 bitorezwamo abana batarengeje imyaka 18 mu bice bitandukanye by’igihugu mu gihe amashuri 104 ari yo akina uyu mukino mu marushanwa ayahuza ndetse amwe muri ayo akegukana ibikombe mu Mikino ya FEASSSA.

Umubare w’abakobwa bakina Handball na wo umaze kuzamuka dore ko mu bakinnyi bagera ku 1612 bakina uyu mukino mu Rwanda, 38% ni ab’igitsina gore.

Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard, aganira n'abayobora Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Nelly Mukazayire
Perezida wa FERWAHAND, Twahirwa Alfred n'abo bakorana, baganira n'ubuyobozi bwa Minisiteri ya Siporo
MINISPORTS yijeje gukomeza gushyigikira iterambere rya Handball y'u Rwanda
Perezida wa FERWAHAND, Twahirwa Alfred yahaye Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard, umupira w'Ikipe y'Igihugu
Minisiteri ya Siporo yashimye urwego Handball y'u Rwanda igezeho, isaba ko ikomeza gushyirwamo imbaraga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .