00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MINISPORTS yasabye abana b’Isonga kujyanisha Ruhago no gutsinda amasomo

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 19 August 2024 saa 02:52
Yasuwe :

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie, yasabye abana 749 bashoje umwiherero w’ibyumweru bibiri wateguwe n’Umushinga w’Isonga, ko impano bafite mu mikino bakwiye no kuzongeraho gutsinda amasomo mu ishuri kuko bizabagirira akamaro mu buzima bwabo.

Ibi Niyonkuru Zephanie yabivugiye i Nyanza kuri iki Cyumweru ubwo yasozaga umwiherero wateguwe na Minisiteri ya Siporo ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo.

Iyi gahunda yabaga ku nshuro ya kabiri, izaba ifite umwihariko wayo kuko kuri ubu uretse abakinnyi b’imikino itandukanye, hari hanarimo abana 120 bagaragaje ubumenyi n’umuhate mu gusifura ndetse na 30 bari mu bijyanye no gutanga ubuvuzi bw’ibanze na bo bahawe amahugurwa azabashyira ku rundi rwego.

Ubwo yasozaga uyu mwiherero wanitabiriwe n’abayobozi b’amashyirahamwe atandukanye y’imikino mu Rwanda, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo yashimiye aba banyeshuri bahugurwaga, gusa abaha umukoro wo gushyira n’imbaraga mu masomo bazatangira guhera mu kwezi gutaha.

Yagize ati “Turabashishikariza gukomeza gukina muniga kubera ko mutamenya gahunda iri imbere. Ni byiza ko mukina ariko mukanatsinda amasomo kuko bishobora kuzabagirira akamaro mu myaka iri imbere.”

“Minisiteri ya Siporo ku bufatanye n’Ikigo cy’Abafaransa cy’Iterambere (AFD) byafunguye ku mugaragaro uyu mushinga muri Gicurasi 2021 aho kuri gahunda icyiciro cya mbere kizasozwa mu kwezi k’Ukuboza 2024.”

Uretse kuzamura impano z’abana no kubashakira abatoza bagezweho banabihuguriwe, Umushinga w’Isonga wubatse unasana ibibuga 27 biri mu bigo 14 bikorana na wo.

Uretse ibi, Minisports muri gahunda y’Isonga yanateguye igikorwa cyo gushishikariza abana b’abakobwa kwitabira imikino kimaze kuba ubugira kabiri, mu gihe hanashyizweho umunsi wo gushakisha impano “National Talent Day”, wabaye bwa mbere mu mpera za 2023 ukazongera muri Nzeri uyu mwaka.

Abana barenga 700 ni bo basoje umwiherero
Volleyball ni umwe mu mikino yatoranyijwe muri gahunda y'Isonga
Abana bashimiwe umuhate bagaragaje muri ibi byumweru bibiri
Basketball y'ejo hazaza...
Niyonkuru Zephanie yahaye impanuro abana bo mu Isonga
Abagaragaje impano kurusha abandi barahembwe
Stéphane Le Brench, Umujyanama wa mbere muri Ambasade y'u Bufaransa mu Rwanda ni we wari uhagarariye AFD

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .