Minisitiri Sezibera yasabye abakina Tennis n’indi mikino kurangwa n’urukundo (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Gicurasi 2019 saa 10:22
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Richard Sezibera, yasabye abakina n’abakunda Tennis n’indi mikino kurangwa n’urukundo kuko ari byo bizabafasha kubaka igihugu. Ibi, uyu muyobozi yabivuze ubwo abagize Nyarutarama Tennis Club bibukaga ku nshuro ya 25 abari abanyamuryango babo bishwe muri Jenoside, umuhango wabaye kuri iki Cyumweru.

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro ku wa Gatandatu, abanyamuryango ba Nyarutarama Tennis Club bibutse ku nshuro ya 25 bagenzi babo n’abandi bakunzi b’umukino wa Tennis bishwe muri Jenoside muri Mata 1994, umuhango wabereye mu kigo cy’imikino cya Nyarutarama.

Abitabiriye uyu muhango bahawe ubutumwa butandukanye bubitsa kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse hanatangwa ubuhamya bwa bamwe mu barokotse, bakina uyu mikino wa Tennis.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Richard Sezibera, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, akaba n’umunyamuryango wa Nyarutarama Tennis Club, yasabye aba bakunzi ba Tennis n’abandi bakina uyu mukino kurangwa n’urukundo kuko ari ibyo bizabafasha kubaka igihugu.

Ati” Hano bigeze kugaruka kuri Panthères Noirs, mu gihe cya Jenoside ababashije kugira abantu benshi barokoka ni uko bari bafite abantu babaga muri Panthères Noirs bafataga imodoka za Ambasade, bagahungisha abantu. Iyo tugira abantu benshi bazwi bakundana, hari kurokoka benshi. Namwe rero mukwiye kugira urwo rukundo nk’abakinnyi ba Tennis bazwi, ndetse n’abandi bakina indi mikino, ni byo bizadufasha kubaka igihugu cyacu.”

Umuyobozi wa Nyarutarama Tennis Club, Ngabonziza Damien yavuze ko bateguye iyi gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 25 kugira ngo bazirikane abari abakunzi b’umukino wa Tennis bishwe muri Jenoside.

Ati“ Gahunda y’uyu munsi ni ukugira ngo twibuke abanyamuryango n’abakunzi ba Tennis bazize Jenoside. Twashatse gukora ikintu cy’umwihariko kugira ngo dushimangire imyaka 25 ishize kuko iyi gahunda ireba abanyarwanda twese. Muri iyi Club yacu, dufite abarokotse Jenoside ndetse n’ingabo zayihagaritse.”

Ngabonziza yakomeje avuga ko atari gahunda yo kwibuka gusa ngo birangirire aho, ko ahubwo banateganya gukora ikindi gikorwa kigamije kubaka igihugu.

Ati "Twatangiye iki gikorwa ndetse twiyemeje ko buri mwaka tuzajya tugikora ariko noneho kandi tukarenga gukora gusa ‘Kwibuka’, tugakora n’ikindi gikorwa gifatika ntababwira aka kanya ngo ni iki. Turashaka gukora igikorwa kiboneka, gihoraho kandi gifite icyo cyubaka k’u Rwanda.”

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda, Karenzi Théoneste, yashimiye Nyarutarama Tennis Club yateguye iki gikorwa, ashishikariza n’andi makipe agize iri shyirahamwe kuzajya ategura igikorwa nk’iki buri mwaka mu gihe cyo kwibuka.

Ati "Ni igikorwa dushima cyane, Club ya Nyarutarama yateguye ndetse dushishikariza n’ayandi makipe kuzajya ategura iki gikorwa cyo kwibuka buri mwaka. Siporo ni imwe mu bikorwa bidufasha, binafasha mu kunganira muri gahunda za leta, bijyanye no kunga ubumwe bw’abanyarwanda.”

Uretse iyi gahunda yo gusura urwibutso no kwibuka ku nshuro ya 25, Nyarutarama Tennis Club yari yanateguye imikino itandukanye yahuje abanyamuryango bayo.

Mugwaneza Janvier ari kumwe na Kayiranga Ernest ni bo batsinze mu bakina ari babiri, batsinze Munyaneza Jean Damascene na Muranga Jean Paul.

Minisitiri Dr. Sezibera yitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 abari abakunzi ba Tennis bishwe muri Jenoside
Abanyamuryango batandukanye ba Nyarutarama Tennis Club bitabiriye uyu muhango
Ngabonziza Damien uyobora Nyarutarama Tennis Club
Nyuma yo kwibuka, habaye n'imikino
Minisitiri Dr. Sezibera Richard na Maj. Gen. Kazura Jean Bosco bakurikiranye imikino yateguwe na Nyarutarama Tennis Club
Minisitiri Sezibera ahemba Janvier na Ernest babaye aba mbere
Munyaneza na Jean Paul batwaye umwanya wa kabiri, bashimiwe na Maj. Gen. Kazura Jean Bosco
Perezida w'ishyirahamwe ry'umukino wa Tennis mu Rwanda, Karenzi Theoneste, yashyikirije igihembo ababaye aba gatatu
Perezida wa Nyarutarama Tennis Club, ashyigikiriza igihembo ababaye aba kane
Ngabonziza Damien yashimiye abitabiriye iyi mikino

Amafoto:Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza