Min Nyirasafari yashimye kuba u Rwanda rwakiriye Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Imikino ya Commonweath

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 Nzeri 2019 saa 05:16
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Hon. Nyirasafari Espérance yatangaje ku mugaragaro inama y’Inteko Rusange y’abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Imikino ya Commonwealth ku Isi ihuje ibihugu 71 i Kigali.

Guhera ku wa Kabiri tariki ya 3 Nzeri kugeza kugeza ku wa Kane tariki ya 5 Nzeri 2019, u Rwanda binyuze mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino ihuza ibihugu bivuga Icyongereza, rwakiriye Inama y’Inteko rusange ihuje abanyamuryango bavuye mu bihugu 71.

Iyi nama iri kubera muri Kigali Convention Centre yitabiriwe n’abashyitsi bagera kuri 250 biganjemo abayobozi b’imikino itandukanye.

Afungura ku mugaragaro iyi nama izamara iminsi itatu, Minisitiri w’Umuco na Siporo Nyirasafari Espérance yavuze ko bishimiye ko u Rwanda rwahawe kwakira iyi nama mu gihe rwizihiza imyaka 10 rubaye umunyamuryango wa Commonwaealth ndetse aha ikaze abayishyitsi bayitabiriye.

Nyirasafari yavuze kandi ko u Rwanda rukomeje intego yo guteza imbere siporo, aho abanyarwanda bose bashishakarizwa kuyitabira.

Ati” Twizera ko kuba mwaratugiriye icyizere ari uko mwahaye agaciro imbaraga u Rwanda rushyira mu kwiyubaka ndetse tukaba tuzakira Inama ya Commonwealth mu mwaka utaha. Siporo yagize uruhare runini mu kunga abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Guverinoma y’u Rwanda irajwe ishinga no guteza imbere indangagaciro za siporo binyuze muri Siporo ya bose nka gahunda ya Kigali Car Fee Day.”

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino ya Commonwealth ku Isi, Dame Louise Livingstone Martin, DBE, yavuze ko iyi Nama y’Inteko Rusange izagaruka ku ngingo zigamije iterambere ry’imikino ya Commonwealth n’amatora y’inzego zimwe na zimwe.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino ya Commonwealth mu Rwanda, Amb. Munyabagisha Valens, yavuze ko bishimiye kwakira iyi nama, avuga ko biha isura nziza u Rwanda imbere y’aba bafata ibyemezo muri siporo.

Ati” Kwakira iyi nama ni ibintu by’agaciro ku gihugu cyacu n’umuryango w’abakunda siporo. Tumaze imyaka 10 gusa tugiye muri Commonwealh, kuba batugirira icyizere tugahabwa kwakira iyi Nama y’Inteko Rusange iba yifuzwa na benshi, ni uko batubonamo ubushobozi kandi biradushimisha.”

“Ni umwanya wo kugira ngo n’abaza bamenye igihugu cyacu natwe tubagaragarize umuco n’indangagaciro zacu. Ni bo bafata ibyemezo, niba dusabye kwakira imikino yo ku rwego rwo hejuru ni bo badutorera.”

Buri gihugu kitabiriye iyi nama gihagarariwe n’abantu batatu mu gihe hari n’abayobozi bandi bazayitabira.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bya Commonwealth, Patricia Janet Scotland, ni umwe mu bashyitsi bakuru bazitabira iyi nama.

Nyuma yo kwitabira Siporo Rusange ya Car Free Day yabaye ku Cyumweru no gutemberezwa muri Kigali Arena ejo hashize, kuri uyu wa Kabiri abitabiriye iyi nama barasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Byitezwe ko kandi abagera kuri 60 bazaguma mu Rwanda, aho bazitabira umuhango wo Kwita Izina uzabera mu Kinigi mu Karere ka Musanze tariki ya 6 Nzeri 2019.

U Rwanda rwahawe kwakira iyi Nama y’Inteko Rusange mu rwego rwo kwizihiza imyaka 10 rumaze rwinjiye muri uyu muryango uhereye mu 2009.

Ishyirahamwe ry’Imikino ya Commonwealth mu Rwanda ryitabiriye iyi mikino bwa mbere mu 2010 yabereye i Delhi mu gihe umudali wa mbere wabonetse mu mikino y’abato yabereye muri Bahamas mu 2017 wegukanwe n’Ikipe ya Beach Volleyball y’abakobwa yari igizwe na Munezero Valentine na Musabyimana Penelope, bombi bari batumiwe muri iyi nama.

Itorero ry'Igihugu 'Urukerereza', ryasusurukije abitabiriye iyi nama'
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino ya Commonwealth ku Isi, Dame Louise Livingstone Martin DBE yishimiye kubyinana n'Urukerereza
Iyi nama y'Inteko Rusange ihuje ibihugu 71 bigize Ishyirahamwe ry'Imikino ya Commonwealth
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Hon. Nyirasafari Espérance ni we watangije ku mugaragaro iyi nama y'inteko rusange y'Ishyirahamwe ry'imikino ya Commonwealth
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino ya Commonwealth mu Rwanda, Amb. Munyabagisha Valens
Munezero Valentine na Musabyimana Penelope bakina Beach Volleyball, bakuye umudali muri Bahamas mu mikino y'abato, bari batumiwe mu itangizwa ry'iyi nama

Amafoto: Usanase Anitha


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza