Michael Gerard Tyson wamamaye nka Mike Tyson nk’umunyabigwi mu iteramokofe, yagaragaje ko Gervonta Davis “Tank” ari mu nzira zo kuba umunyabigwi kuko afite impano ihambaye mu iteramakofe.
Ubwo Mike Tyson yaganiraga n’Ikinyamakuru ‘TMZ’, yagize ati “Tank ni umuteramakofe mwiza, na we azaba umunyabigwi nakomeza gukina.”
Gervonta Davis w’imyaka 28 wamenyekanye nka Tank, yaciye agahigo ko gukina iteramakofe mu myaka icyenda aho yatsinze imikino 28 yose mu gihe Mike Tyson yakinnye imikino 58 atsindamo 50.
Ibi byatumye abantu batangira kugereranya aba bombi, bavuga ko Davis ameze nka Mike Tyson akiri umusore ubwo yakinaga iteramakofe mu 1990.
Gervonta Davis yavukiye muri Leta ya Maryland muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yatangiye gukina ibijyanye n’iteramakofe afite imyaka 18 mu 2013.
Yatsindiye ibihembo byinshi birimo National Golden Gloves Championship, National Silver Championship n’ibindi.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!