McGregor yatsinzwe n’Umurusiya mu murwano w’iteramakofe wasojwe n’imvururu (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 7 Ukwakira 2018 saa 05:22
Yasuwe :
0 0

Umunya-Irlande Conor Mcgregor yatsinzwe n’Umurusiya Khabib Nurmagomedov mu mukino w’ishiraniro wabereye i Las Vegas muri Amerika ku wa 6 Ukwakira 2018.

Intsinzi Khabib yabonye yatumye yuzuza imikino 27 ataratsindwa. Ni ubwa kane atwaye ikamba ry’abaterura ibiremereye uwo bahanganye yemeye ko aneshejwe imbere y’abafana 18,000 barimo n’ibyamamare muri Amerika.

Umunya-Irlande w’imyaka 30 yongeye gukubitirwa mu Mujyi wa Las Vegas muri T-Mobile Arena iberamo imikino itandukanye.

Abakinnyi batangiye umukino barebana ay’ingwe ndetse ntibahanye ikiganza. Khabib yatangiranye imbaraga muri round eshatu za mbere ndetse ku ya kane aganza Conor Mcgregor, aramutsinda.

Nyuma y’umukino njyarugamba wahuje aba bakinnyi baterana amakofe ariko banagundagurana, Mixed martial arts (MMA), havutse imvururu.

Khabib w’imyaka 30 yahise ava mu kibuga atangira kurwana n’umwe mu bari mu bafana.

Abagize ikipe ye (barimo batatu bafashwe bakaza kurekurwa) bahise binjira mu kibuga batangira guhangana na McGregor wari umaze gutsindwa. Ibi bishobora gutuma ahanwa cyangwa agahagarikwa.

Dailymail yanditse ko Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Imikino muri Nevada yakuye miliyoni $2 ku gihembo cya Khabib, igenera McGregor miliyoni $3 nyuma yo gusubiramo amashusho y’ibyabaye.

Khabib yavuze ko yisegura ‘kuri komisiyo ishinzwe imikino muri Nevada ndetse na Vegas. Ati “Ndi ikiremwamuntu si uku nteye.”

Perezida wa Sosiyete yamamaza imikino Njyarugamba (Ultimate Fighting Championship), Dana White, yababajwe n’uko umukino wasojwe.

Ati “Ndababaye. Ndi umwe mu baharaniye ko uyu mukino ugera aha kuva mu myaka 18 ishize. Sinzi icyo navuga. Birandenze.”

Nyuma y’umukino, Mcgregor yanditse kuri Twitter ye ko “Yifuza ko uzasubirwamo.”

Mcgregor yari amaze umwaka adakina kuva muri Kanama 2017 ubwo yatsindwaga n’Umunyamerika Floyd Mayweather mu mukino w’iteramakofe yabonyemo miliyoni $100.

Umurusiya Khabib yakubise umunigo Conor Mcgregor birangira amutsinze
Aba basore bombi bari bigambye bihambaye mbere y'umukino
Khabib yakubise ingumi nyinshi Mcgregor
Mcgregor yasabye ko uyu mukino wazasubirwamo
Khabib Nurmagomedo yasohotse mu kibuga ajya guhangana n'abashyigikiye Conor Mcgregor, abashinzwe umutekano barahagoboka
Umukinnyi wa Filimi, Matt Damon, ni umwe mu bari bitabiriye uyu mukino
Abashinzwe umutekano nibo basohoye Khabib muri T-Mobile Arena ahaberaga umukino
Umwe mu batoza ba Khabib bivugwa ko yakubise Mcgregor ingumi mu mutwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza