Uyu mukino wa nyuma wabereye ku bibuga bya Tennis biri muri IPRC Kigali, ahakinirwaga iki cyumweru cya kabiri kuva ku wa 30 Nzeri.
Denolly uri ku mwanya wa 416 ariko wigeze kuba uwa 289 ku Isi, yakinaga umukino wa nyuma w’iri rushanwa ribera mu Rwanda ku nshuro ya gatatu.
Yaritwaye inshuro ebyiri zirimo iyo mu cyumweru gishize, indi ikaba mu cyumweru cya kabiri mu 2023.
Ku rundi ruhande, Maximilian Neuchrist wa 812, ariko wigeze kuba uwa 182 ku Isi, yitabiriye Rwanda Open ku nshuro ya mbere ahita agera ku mukino wa nyuma.
Ku myaka 33, uyu Munya-Autriche yagaragaje ko agikina Tennis ityaye kuko abifashijwemo na serivisi ze zikomeye, yatsinze iseti ya mbere ku manota 6-4.
Mu iseti ya kabiri, benshi bibwiraga ko Denolly agiye guhindura ibintu ubwo yagiraga amanota 4-1, ariko Maximilian Neuchrist aramuzamukana bagira amanota 5-5 mbere y’uko amutsinda 7-5.
Kwegukana iri rushanwa byatumye Neuchrist ahabwa 3600$ (agera kuri miliyoni 4,7 Frw) n’amanota 25.
Iki cyumweru cya mbere cyahiriye uyu Munya-Autriche, dore ko ari hamwe n’Umusuwisi Arthur Laborde begukanye iri rushanwa mu bakina ari babiri.
Ku wa Gatandatu, bombi batsinze abavandimwe b’Abanya-Zimbabwe Benjamin Lock na Courtney John Lock amaseti 2-1 (6-4, 3-6, 10-4).
Neuchrist na Laborde batsindiye igihembo cy’umwanya wa mbere na 1550$ (agera kuri miliyoni 2,1 Frw) naho Abanya-Zimbabwe batsindiwe ku mukino wa nyuma bazongera guhabwa 900$.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!