Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 24 Ugushyingo 2024, ni bwo hakinwe isiganwa rya Las Vegas Grand Prix, rikinirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni isiganwa ryari rivuze byinshi kuri uyu mukinnyi wa Red Bull kuko yagombaga kurikuraho amanota amufasha kuzuza asabwa kugira ngo yegukane Shampiyona ya Formula 1.
Verstappen wakoreshaga imodoka ya Red Bull Racing Honda RBPT, yasoreje ku mwanya wa gatanu abona amanota 10 yiyongera ku yo yari asanganywe aba 403, yatuma nta wundi mukinnyi wamushyikira nubwo hasigaye amasiganwa abiri.
Nubwo uyu mukinnyi yegukanye igikombe ariko, ntabwo yagize umwaka yishimiye cyane kuko yakunze kunenga imodoka akoresha ndetse no guhabwa ibihano bitandukanye bitewe n’imyitwarire ye.
Mu masiganwa 22 amaze gukinwa yegukanyemo umunani gusa, ariko akomeza kuba hafi ya bagenzi be kugeza akomeje kuyobora urutonde rusange.
Lando Norris ukinira McLaren Mercedes ari ku mwanya wa kabiri akarushwa amanota 53 na Verstappen, ku wa gatatu hakaba Charles Leclerc wa Ferrari.
Lewis Hamilton uhiga abandi mu kwegukana iyi shampiyona inshuro nyinshi (7), kugeza ubu ari ku mwanya wa karindwi n’amanota 208.
Mbere y’uko aba bakinnyi bitwaye neza n’abandi bo mu mikino itandukanye yo gusiganwa mu modoka bahemberwa i Kigali, bazabanza gukina amasiganwa abiri asigaye ariyo Qatar GP na Abu Dhabi GP.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!