Maria Sharapova yahagaritse gukina Tennis ku myaka 32

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Gashyantare 2020 saa 05:38
Yasuwe :
0 0

Icyamamare mu mukino wa Tennis, Maria Sharapova, yatangaje ko agiye guhagarika gukina uyu mukino ku myaka 32, ni nyuma yo kwegukana ibikombe bitanu bikomeye bya ‘Grand Slam’.

Maria Sharapova afite ibigwi bihambaye muri Tennis ku Isi, kuko uretse ibikombe bitanu bya Grand Slam, n’umudali wa Feza mu mikino Olympique, hari n’ibindi yatwaye byagiye bimushyira ku mwanya wa mbere mu bategarugori bakina bonyine.

Mu 2004 Sharapova yegukanye Wimbledon ku myaka 17. Umwaka w’imikino ushize ntiwamuhiriye, dore ko waranzwe n’imvune zatumye anakina amarushanwa make bikamuviramo no gusubira inyuma ku rutonde rw’uko abakinnyi bahaze mu mukino wa Tennis ku isi.

Kuri uyu wa Gatatu yatangarije Vanity Fair ko arimo gusezera ku mukino wa Tennis nubwo ari ibintu bitamworoheye.

Ati “Ni gute wasezera ubuzima rukumbi wamenyekanyemo?, ni gute se wajya kure y’ibibuga witorejemo kuva ukiri umukobwa muto, kure y’umukino wakunze, wakurijije amarira atagira ingano ukaguha n’ibyishimo bitavugwa, siporo wakuyemo umuryango, abafana bakubaye inyuma imyaka irenze 28?”.

Sharapova yakomeje avuga azakumbura imyitozo n’akamenyero n’ibyo yamenyereye buri gihe, agakumbura abo bakinanaga n’abatoza.

Ati “Tennis, ndimo kugusezeraho...Nyuma y’imyaka 28 n’ibikombe bya Grand Slam bitanu, niteguye kuzamuka undi musozi no guhangana mu bindi”.

Mu 2016 Sharapova yarasuzumwe bisangwa yarakoresheje ibiyobyabwenge mu mikino myinshi yagiye akina. Yahagaritswe imyaka ibiri adakina ariko iki gihano kiza kugabanywa kigezwa ku mezi 15 nyuma yo kujurira, yongera gukina muri Mata 2017.

Nyuma y’ibi bihano aho yabashije kugera ni muri kimwe cya kane cya Grand Slam, ndetse umwanya mwiza yagezeho ni uwa 21 ku Isi.

Sharapova ni izina rikomeye muri Tennis kuko yatwaye ibikombe bikomeye agera aho aba nimero ya mbere ku Isi mu bagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .