Ibi ni bimwe mu biri mu butumwa uyu mugabo w’imyaka 46 yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, atangaza ko muri Nyakanga 2025 azerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugirirayo umurwano.
Ati “Nagarutse. Tariki ya 19 Nyakanga nzagaruka mu kibuga muri Las Vegas, ngiye guhura na nimero ya mbere muri WBC Welterweight [Icyiciro cy’abakina iteramakofe bafite hagati y’ibilo 63,5 na 66,7] ari we Mario Barrios.”
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe ku Isi (WBC), Mauricio Sulaimán Saldivar, yavuze ko nubwo uyu mukinnyi akuze ariko yemerewe gukina.
Ati “Pacquiao yamaze guhabwa uburenganzira kandi yatsinze n’ibizamini by’ubuzima bimwemerera gukina. Uburenganzira bwose yarabuhawe.”
Si ibyo gusa kuko Manny Pacquiao yavuze ko mu bimugaruye harimo no gukomeza kwandika amateka muri uyu mukino w’iteramakofe, aho aramutse atsinze uyu mukino yahita aba nimero ya mbere ku Isi muri WBC Welterweight.
Pacquiao afite agahigo ko kuba nimero ya mbere ku Isi muri WBC Welterweight afite imyaka myinshi, kuko yabikoze mu 2019 ubwo yari afite imyaka 40, agatsinda Keith Thurman.
Uyu munyabigwi amaze kugira imirwano 62, aho yatsinzemo umunani anganya ibiri. Amaze kwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza mu cyiciro cya ‘welterweight’ inshuro enye.
I’m back.
On July 19, I return to the ring to face WBC Welterweight Champion Mario Barrios at the MGM Grand in Las Vegas.
Let’s make history! #TeamPacquiao 🇵🇭 pic.twitter.com/KEscQEims0
— Manny Pacquiao (@MannyPacquiao) May 21, 2025


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!