00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Manny Pacquiao yasubiye mu iteramakofe

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 22 May 2025 saa 12:16
Yasuwe :

Umunya-Philippines Manny Pacquiao ukina umukino w’iteramakofe yatangaje ko agiye kugaruka muri uyu mukino nyuma y’imyaka ine akinnye umukino wa nyuma.

Ibi ni bimwe mu biri mu butumwa uyu mugabo w’imyaka 46 yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, atangaza ko muri Nyakanga 2025 azerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugirirayo umurwano.

Ati “Nagarutse. Tariki ya 19 Nyakanga nzagaruka mu kibuga muri Las Vegas, ngiye guhura na nimero ya mbere muri WBC Welterweight [Icyiciro cy’abakina iteramakofe bafite hagati y’ibilo 63,5 na 66,7] ari we Mario Barrios.”

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe ku Isi (WBC), Mauricio Sulaimán Saldivar, yavuze ko nubwo uyu mukinnyi akuze ariko yemerewe gukina.

Ati “Pacquiao yamaze guhabwa uburenganzira kandi yatsinze n’ibizamini by’ubuzima bimwemerera gukina. Uburenganzira bwose yarabuhawe.”

Si ibyo gusa kuko Manny Pacquiao yavuze ko mu bimugaruye harimo no gukomeza kwandika amateka muri uyu mukino w’iteramakofe, aho aramutse atsinze uyu mukino yahita aba nimero ya mbere ku Isi muri WBC Welterweight.

Pacquiao afite agahigo ko kuba nimero ya mbere ku Isi muri WBC Welterweight afite imyaka myinshi, kuko yabikoze mu 2019 ubwo yari afite imyaka 40, agatsinda Keith Thurman.

Uyu munyabigwi amaze kugira imirwano 62, aho yatsinzemo umunani anganya ibiri. Amaze kwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza mu cyiciro cya ‘welterweight’ inshuro enye.

Manny Pacquiao yifuza gukomeza kwandika amateka mu iteramakofe
Manny Pacquiao yatangaje ko agiye kongera gukina umukino w'iteramakofe ku myaka 46

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .