Iri rushanwa ry’umunsi umwe ryari ryaritabiriwe n’amakipe 11 yo mu Rwanda, yose hamwe yari afite abakinnyi 158.
Mu baryitabiriye harimo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Nelly Mukazayire, Rwemarika Félicité wari uhagarariye komite Olempike y’u Rwanda ndetse na Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo Koga, Munyana Cynthia.
Ikipe ya Mako Sharks yegukanye umwanya wa mbere n’amanota 3,324. 50 ibikesha imidali 111 yatwaye irimo 46 ya Zahabu, 40 ya Feza na 25 y’Umuringa.
Vision Jeunesse Nouvelle yegukanye umwanya wa kabiri n’amanota 913 nyuma yo gutwara imidali 22 irimo 12 ya Zahabu n’umunani ya Feza naho Kigali Sporting Swim Club ifata umwanya wa gatatu n’amanota 868 kubera imidali 23 yatwaye irimo 12 ya Zahabu n’itanu ya Feza.
Imyanya isigaye yatwawe na Cercle Sportif Karongi Academy, Les Dauphins Swimming Club, Aquawave Swim Club, Gisenyi Beach Swimming Club Rwesero Swimming Club, Rubavu Sporting Club, Cercle Sportif de Kigali na Rwamagana Canoe & Aquatics Club uko zikurikiranye.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Nelly Mukazayire, yashimiye Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo Koga, abatoza, ababyeyi ndetse n’abakinnyi kubera imbaraga bashyira mu guteza imbere siporo cyane cyane iyo koga.
Yabasabye gukomeza kuzamura uyu mukino ndetse yizeza ubufatanye bwa Minisiteri ya Siporo mu bikorwa bitandukanye by’ishyirahamwe harimo no kongera ibikorwaremezo bya siporo yo koga bigamije kuzamura uyu mukino.
Ati “Abana batweretse umukino mwiza n’impano zabo. Ni byiza ko impano zabo zikura, kandi ni n’ishema iyo zikuze bakabikora neza, bagaserukira igihugu cyacu. Hari byinshi mu bigaragara, hari byinshi mu biteganyijwe, turahari nka Minisiteri ngo tubigendanemo kugira ngo tugire umukino wo koga uri ku rwego rwo hejuru.”
Rwemarika Félicité wari uhagarariye Komite Olempike y’u Rwanda ndetse akaba asanzwe ari Umunyamuryango wa Komite Olempike Mpuzamahanga, yashimiye ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ryo Koga, abusaba gukomeza kuzamura impano z’abana bakiri bato ndetse abizeza ubufatanye bwa Komite Olempike mu kuzamura izi mpano nk’uko byatangijwe mu myaka ishize binyuze muri gahunda ya “Youth Development Program”.
Ati “Twabonye ko mwakoresheje ibyiciro bitandukanye, cyane muhereye ku bakiri bato. Aba ni bo Rwanda rw’ejo, ni bo bazitabira Imikino Olempike bazana imidali.”
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, Munyana Cynthia, yashimiye abatumirwa bitabiriye iri rushanwa, ashimira abayobozi b’amakipe, abatoza, ababyeyi, abakinnyi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa b’Ishyirahamwe.
Yasabye abakinnyi gukomeza gukorana umurava ndetse no gushaka intsinzi yisumbuye ku yo bagize kugira ngo bibaheshe kuzahagararira iguhugu mu mikino mpuzamahanga itandukanye.
Abakinnyi bitwaye neza ni bo bazatoranywamo abazahagararira igihugu mu mikino y’Isi y’Umukino wo Koga “World Aquatics World Championship25” izazabera i Budapest tariki 10-16 Ukuboza 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!