Iri rushanwa ry’umunsi umwe ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Rugby mu Rwanda ku bufatanye na Komite Olempike y’u Rwanda ndetse na Minisiteri ya Siporo.
Ryabereye muri Stade Amahoro yaherukaga kuberamo Rugby mu 2019 mbere y’uko ivugururwa, ndetse ryari ryitabiriwe n’amakipe 21 arimo 14 y’abagabo n’icyenda y’abagore.
Mu makipe yari yitabiriye hari higanjemo ayo mu Rwanda mu gihe kandi hatumiwe ayo muri Uganda na Sudani y’Epfo.
Mu bagabo, Lions de Fer yegukanye igikombe itsinze Kampala Rams yo muri Uganda amanota 14-7 ku mukino wa nyuma.
Mu bagore, irushanwa ryegukanywe na 1000 Hills Rugby yatsinze Gitisi TSS amanota 40-7.
Umwanya wa gatatu mu bagabo wegukanywe na 1000 Hills Rugby naho mu bagore utwarwa na Resilience RFC.
Ni mu gihe Uwera Ernestine wa Gitisi TSS yabaye umukinnyi w’irushanwa mu bagore naho Ryan Jugo wa Kampala Rams RFC aba umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu bagabo.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!