00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lions de Fer na 1000 Hills Rugby zegukanye Irushanwa rya Rugby ryo Kwibuka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 June 2025 saa 09:04
Yasuwe :

Ikipe ya Lions de Fer mu bagabo na 1000 Hills Rugby mu bagore, zegukanye Igikombe cy’Irushanwa rya Rugby ryo Kwibuka “Genocide Memorial Rugby 7s Tournament 2025” ryabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Kamena 2025.

Iri rushanwa ry’umunsi umwe ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Rugby mu Rwanda ku bufatanye na Komite Olempike y’u Rwanda ndetse na Minisiteri ya Siporo.

Ryabereye muri Stade Amahoro yaherukaga kuberamo Rugby mu 2019 mbere y’uko ivugururwa, ndetse ryari ryitabiriwe n’amakipe 21 arimo 14 y’abagabo n’icyenda y’abagore.

Mu makipe yari yitabiriye hari higanjemo ayo mu Rwanda mu gihe kandi hatumiwe ayo muri Uganda na Sudani y’Epfo.

Mu bagabo, Lions de Fer yegukanye igikombe itsinze Kampala Rams yo muri Uganda amanota 14-7 ku mukino wa nyuma.

Mu bagore, irushanwa ryegukanywe na 1000 Hills Rugby yatsinze Gitisi TSS amanota 40-7.

Umwanya wa gatatu mu bagabo wegukanywe na 1000 Hills Rugby naho mu bagore utwarwa na Resilience RFC.

Ni mu gihe Uwera Ernestine wa Gitisi TSS yabaye umukinnyi w’irushanwa mu bagore naho Ryan Jugo wa Kampala Rams RFC aba umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu bagabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .