Lewis Hamilton yakuyeho agahigo ka Michael Schumacher muri Formula 1

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 26 Ukwakira 2020 saa 01:02
Yasuwe :
0 0

Umwongereza Lewis Hamilton yegukanye isiganwa ry’imodoka nto ryabereye muri Portugal ku Cyumweru, akuraho agahigo k’intsinzi 91 kari gafitwe n’Umudage Michael Schumacher.

Hamilton wari ku mwanya wa gatatu nyuma yo kuzenguruka inshuro eshatu, yegukanye Grand Prix ya Portugal asize amasegonda 25 mugenzi we bakinana muri Mercedes, Valtteri Bottas.

Uyu mugabo w’imyaka 35, yakoresheje hafi isaha imwe n’iminota 30 nyuma yo kuzenguruka inshuro 66, zose hamwe zifite intera ingana n’ibilometero 306,8.

Intsinzi Hamilton yabonye yari iya 92 mu masiganwa yose amaze gukora muri Formula 1, akuraho agahigo k’intsinzi 91, kashyizweho n’Umudage Michael Schumacher wakinnye aya masiganwa hagati ya 1991 na 2012.

Abapilote batandukanye barimo Sebastian Vettel wa Ferrari, watwaye Grand Prix 53, bavuze ko bashimishijwe n’agahigo kagezweho na Hamilton.

Vettel yagize ati “Namwishimiye. Akwiye buri ntsinzi yose yabonye. Ndizera ko azageza 100. Sinzi niba wabona uko umushimira bihagije.”

Max Vertrappen wa Red Bull, yavuze ko “Buri wese arabizi ko yihuta cyane, ariko icyihariye kuri we ni uko ahozaho kandi agakora amakosa gake gashoboka. Birashimishije cyane.”

Gutsinda iri siganwa byatumye Lewis Hamilton agira amanota 256 mu ntsinzi umunani amaze kubona muri uyu mwaka, akurikiwe na Valtteri Bottas ufite 179 mu gihe Max Vertrappen afite amanota 162.

Mercedes iyoboye inganda z’imodoka zikina amasiganwa ya Formula 1 uyu mwaka n’amanota 435 n’intsinzi 10, ikurikiwe na Red Bull ifite amanota 226 n’intsinzi imwe mu masiganwa 12 amaze gukinwa kuva muri Nyakanga.

Formula 1 izakomeza mu mpera z’icyumweru, tariki ya 1 Ugushyingo, ahazaba isiganwa rizabera mu Mujyi wa Imola mu Butaliyani, waherukaga kuryakira mu 2006.

Lewis Hamilton yegukanye Grand Prix yabereye mu Butaliyani ku Cyumweru
Michael Schumacher yari yarashyizeho agahigo ko kwegukana amasiganwa 91 ya Formula 1
Mercedes ikinamo Hamilton na Valtteri ikomeje kuyobora muri F1
Byari ibyishimo kuri Hamilton nyuma yo kubona intsinzi ya 92
Ku myaka 35, Lewis Hamilton ni we umaze kwegukana amasiganwa menshi, 92, muri Formula 1

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .