Lewis Hamilton azashimirwa n’Umwamikazi Elizabeth nyuma yo gukora amateka muri Formula 1

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Ugushyingo 2020 saa 12:37
Yasuwe :
0 0

Lewis Hamilton azashimirwa n’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth mu birori by’umwaka mushya nyuma y’uko yegukanye igikombe cya karindwi cya Formula 1.

Hamilton yabigezeho mu cyumweru gishize ubwo yageraga ku gahigo ka Michael Schumacher ko kwegukana ibikombe birindwi bya Formula 1. Nta wundi wigeze ibikombe nk’ibyo muri uyu mukino wo gusiganwa mu modoka ntoya.

Uyu mugabo w’imyaka 35 waherukaga kuvuga ko adakwiye gushimirwa kuko nta bintu bikomeye yakoreye abandi, ari ku rutonde rw’abazahembwa.

Hamilton yaherukaga kugira ati “Sinigeze ndokora ubuzima bw’abantu, ntabwo ndi intwari itaravuzwe nka NHS [inzego z’ubuzima mu Bwongereza] cyangwa Kapiteni Sir Tom Moore.”

Gusa, yabwiye BBC ko naramuka ashimiwe nk’uwakoze ibintu by’indashyikirwa, azaba ari wo munsi w’ibyishimo agize mu buzima bwe kuko azaba yongeye guhura n’Umwamikazi.

Yagize ati “Kimwe n’undi wese, nakuze nkunda umuryango w’ibwami, iyaba umunsi umwe naba nshobojwe guhagarara imbere y’umwamikazi na none, waba ari umunsi w’ibyishimo ntigeze ngira.”

Nubwo Hamilton afite ibibazo birimo ibyo kutishyura neza imisoro, abashinzwe gutoranya abashimirwa n’Umwamikazi bavuze ko ntacyo bizahindura ku byo bemeje nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Sun.

Hamilton yari yahawe izina rya MBE (Member of the Most Excellent Order of the British Empire) ubwo yegukanaga igikombe cya mbere mu 2008.

Abandi bakinnyi baherukaga gushimirwa n’Umwamikazi Elizabeth mu myaka ya vuba, barimo Andy Murray, Mo Farah na Alastair Cook.

Lewis Hamilton ari ku rutonde rw'abashimirwa n'Umwamikazi Elizabeth mu birori by'umwaka mushya
Hamilton aheruka gukora amateka yo kugeza ku bikombe birindwi muri Formula 1
Lewis Hamilton yegukanye igikombe cya mbere muri Formula 1 mu 2008
Hamilton yakunze umukino wo gusiganwa mu modoka akiri muto

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .