Kubera urugendo rw’uyu mukobwa ni n’umwe mu bari mu bukangurambaga bwa ‘Empowered30’ bugamije gufasha abafite ibyo bagezeho gusangiza abandi urugendo rw’iterambere ryabo kugira ngo babe barwigiraho.
Umulisa Joselyne yavuze ko Tennis ari umukino wamugaruriye ubuzima nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse kuri ubu ashaka kuwifashisha mu kwitura u Rwanda rwamugize uwo yifuzaga.
Avuga ko afite inzozi zo kuzashinga Ikigo cy’Iterambere rya Tennis mu Rwanda, mu rwego rwo kurohereza abana gukomeza amasomo yabo ari nako babijyanisha no gukuza impano yabo.
Mu kiganiro yagiranye IGIHE, Umulisa yagarutse ku rugendo rwe muri Tennis, imbogamizi zirimo ubu ndetse ni uko zakemurwa.
IGIHE: Umulisa yisanze muri Tennis gute?
Nagiye muri Tennis nta gamije kwishimisha cyangwa gukorera amafaranga ahubwo nashakaga gukira ibikomere bibiri natewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Icya mbere cyari ihungabana narimfite nabonaga rizangiraho zikomeye, ikindi cyari ikibazo cy’umugongo wari waranze gukira kubera ihohoterwa nakorewe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
N’indi mikino narayigeregeje nka Basketball na Volleyball ariko cya kibazo cy’umugongo kigakomeza. Umunsi umwe mu 2002 naje guhura n’umuntu arambwira ngo uzaze gukina Tennis.
Umunsi wa mbere namaze isaha n’igice mu kibuga, ndibuka ko ari nawo wa mbere nasinziriye kuva Jenoside irangiye. Nahise mbona ko Tennis ariyo izankiza. Kuva ubwo natangiye kwishima no guseka ndetse igikomeye narakize.
Nubwo byari bimeze bityo ariko gukina ntabwo byari byoroshye kubera imyumvire. Icyo gihe gukina ku mwana w’umukobwa byari nk’ishyano, hakinaga basaza bawe gusa noneho nkanjye wabaga mu kigo cy’imfubyi gusohoka igipangu byabaga bigoye cyane.
Ikindi icyo gihe natwe abana b’abakobwa twaritinyaga hari imyumvire ngo nukora siporo uzakomera, uzabura umugabo, uruhu ruzangirika ariko njye kuko nabikoraga nk’umuti ntabwo byamagarikaga n’ubwo gucika intege bitabura.
Hakorwa iki ngo umubare w’abakobwa bakina Tennis wiyongere?
Nubwo ibikoresho n’ibibuga byabonetse ariko Tennis uracyari umukino uhenze ugereranyije n’indi. Ibikorwaremezo bihari n’iby’abigenga kubona ikibuga rero bisaba gushaka ubunyamuryango kandi burahenze.
Racket dukinisha iya make ni 200$, udutenesi rero biragoye ko wabona umwana utishoboye ubasha ibyo byose. Guhenda kwawo ni kimwe mu bica intege abantu cyane. Indi mbogamizi ni gahunda y’amashuri by’umwihariko abakobwa kuko bava ku ishuri bajya mu mirimo yo mu rugo.
Icyo gihe umubona isaha imwe cyangwa mu mpera z’icyumweru kandi ibyo ntabwo byatuma yazavamo umukinnyi w’umunyamwuga nk’umutoza wifuza.
Nibyo umubare w’abakobwa uri hasi cyane kuko niba narabaye nimero ya mbere imyaka umunani, bivuze ko mu gihugu nta hangana ririmo. Kandi n’ubu iyo ngiye gukina mbona amasura ari yayandi, bamwe twakinanaga ari bo bakirimo. Nta masura mashya azamo.
Izi mbogamizi zakurwaho zite?
Igisubizo twatangiye kugishaka nka “Tennis Rwanda Children’s Foundation” dufatanyije na Minisiteri ya Siporo. Turagirango tubone ibibuga twisangaho iminsi yose n’amasaha yose. Ya mbogamizi nakubwiye y’ibikoresho, twe dufite umuterankunga ubiduha byose kandi mu byiciro byose.
Ikindi hari ibigo byiga ntibigeze ni mugoroba bityo twifuza ko aribyo twajyanamo abo bana, bagataha saa Saba, maze tukababona mu myitozo nka Saa Cyenda.
Wasanga nanjye buriya mba narabaye umukinnyi ukomeye ukina ‘Grand Slam’ iyo mba ntiga mu mashuri acumbikira abanyeshuri ngo njye nitoza mu kiruhuko gusa.
Ikindi, dufite intego yo kuzashinga Ikigo cy’Iterambere rya Tennis mu Rwanda, aho abana bazajya biga babamo nk’uko andi marerero yose abaho. Mu gihe bitarakunda tuzashaka ibigo dukorana nabyo byigisha kugeza saa Saba kugira ngo natwe tubone umwanya wo gutoza abana.
Abana bo mu Rwanda bamaze kutwereka ko bishoboka. Nka bo mu Busanza baherutse kuba aba mbere kandi nta kibuga bagira, dukoresha icya volleyball ariko nyine umwana witoza buri munsi kuva afite imyaka irindwi ntacyamubuza kuzavamo umubyinnyi.
Niki wishimira muri Tennis?
Ibyo nishimira ni byinshi kandi ndakomeje. Kera batubwiraga ko umukobwa wakomeye atabona umugabo, atabyara ariko ubu ndi umutangabuhamya kuko nakoze siporo kandi n’ibyo bavugaga byarabaye. Nararongowe naranabyaye.
Mbere nakoraga nireba ubwanjye ariko ubu nkora ndeba abana barenga 1500 ndetse mu mezi atatu bashobora kugera mu 3000. Mfata benshi kugira ngo nzabonemo nka 20 cyangwa 30 bazakina ku rwego rwa Afurika n’urw’isi.
Ikindi nishimira ni uko nta pfuye mpagaze. Abantu bari baziko abarokotse Jenoside tuzapfa duhagaze kubera kwiheba, kuba wenyine ariko ibyo narabirenze ubu ndi uw’umumaro ku gihugu cyanjye kandi nicyo nashakaga.
Igihugu cyamfashije kwiga ubu nanjye ndikukitura nkoresheje impano yanjye. Uko cyanshyigikiye nanjye nibyo nkoresha ku bandi. Cyangize uwo nifuza kuba we rero nyuma nifuza ko hari abazarenga aho nageze.
Ikindi nishimira ubuhamya bw’abana. Hari uwo mperutse kubaza icyo Tennis imumariye mu gihe gito ayimazemo ambwira ko aho baba (Busanza) bahoraga barwana kubera urugomo ndetse twasanze yatangiye kunywa ibiyobyabwenge kubera kutagira ikimuhuza.
Hari undi wambwiye ko atajyaga asinzira kubera ababyeyi be bahoraga barwana abumva, ariko ubu ataha yarushye agasinzira neza. Ibindi ni umusaruro mwiza wo mu ishuri.
Tennis Rwanda Children’s Foundation ni umuryango urimo gutera imbere vuba sinzi n’aho uzagarukira kuko ndabona wiruka cyane kubera abantu bo hanze bawushyigikiye kuko bo bumva Tennis cyane.
Rero uko umuntu yaba ashobojwe kose umusanzu we wadufasha cyane, haba ibitekerezo, ubushobozi n’undi. Rero uwakwifuza kudutera inkunga yanyura ku rubuga rwacu https://www.trcfic.org/ cyangwa nimero ya telefoni 0783514876.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!