Iyi Shampiyona yabereye i Muhanga, yakinwe kuva ku bana bafite imyaka ine kugeza kuri 15. Yitabiriwe n’amakipe 22 yahatanye mu byiciro by’uyu mukino 18 bitandukanye.
Mu makipe 22 yahatanye, ikipe ya Black Scorpion Kayonza yo mu Ntara y’Iburasirazuba ni yo yahize izindi nyuma yo kwegukana imidali 34 muri rusange irimo 17 ya Zahabu, 11 ya Feza ndetse n’imidali itandatu y’Umuringa.
Iyi kipe yakurikiwe na Tsen Sport Organization yegukanye imidali itanu ya Zahabu, umwe wa Feza ndetse n’undi w’Umuringa, Black Eagle Ngoma iba iya gatatu aho yegukanye imidali ibiri ya Feza n’ine y’Umuringa.
Perezida w’Ishyirahamwe rya Kung-Fu Wushu mu Rwanda, Uwiragiye Marc, yavuze ko iri rushanwa ryashyizweho mu rwego rwo kuzamura impano nyinshi z’abakiri bato nubwo nyuma yo kuritangiza ryakomwe mu nkokora na Covid-19, gusa ryongera gusubukurwa mu 2022 rikinwa ku nshuro ya kabiri.
Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya kane kuva ritangiye, ikaba iya gatatu nyuma ya COVID-19. Andi abiri aheruka ni iryabereye mu Karere ka Ngoma n’iryabereye mu Karere Rubavu.
Mu Ukuboza 2023, iri Shyirahamwe ryatangije "Umushinga Imbarutso" ugamije kugeza umukino wa Kung-Fu Wushu mu mashuri menshi yo mu Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!