00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kugira piscine no kongera umubare w’abakinnyi mu biraje ishinga Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Nzeri 2021 saa 05:54
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda (RSF) rifite gahunda yo kubona piscine (ubwogero) ryigengaho mu gihe cya vuba ku buryo bizarifasha kuzamura urwego rw’abakina uyu mukino bijyanye na gahunda rifite yo kuzamura impano z’abakiri bato.

Ku Cyumweru, tariki ya 26 Nzeri 2021, ni bwo habaye Inteko Rusange y’abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, yabanjirijwe n’amahugurwa yahuje abayobozi b’amakipe 15, yo yabaye ku wa Gatandatu.

Ibyagarutsweho muri iyi nama y’Inteko Rusange harimo kurebera hamwe ibikorwa byakozwe n’Ishyirahamwe muri 2020-2021, ibikorwa biteganywa gukorwa mu 2021-2022 ndetse na raporo y’umutungo.

Abanyamuryango bamurikiwe ibikorwa byakoreshejwe amafaranga agize inkunga ya miliyoni 25 Frw atangwa n’Impuzamashyirahamwe y’umukino wo koga ku Isi (FINA) birimo gutegura Agahozo Alphonsine na Maniraguha Eloi bitabiriye Imikino Olempike ya Tokyo 2020.

Hagarutswe kandi ku mushinga wo kugira piscine bwite y’iri Shyirahamwe nyuma y’uko FINA yari yarayibemereye mu myaka ishize, ariko ubu ikaba ishobora kuboneka mu gihe kiri imbere.

Kuri iyi ngingo, Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo Koga, Girimbabazi Pamela, yavuze ko bari gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo hakorwe inyigo izatuma FINA ibatera inkunga yo kubaka piscine.

Ati “Twari twaragize amahirwe ko izubakwa mu gihugu mu 2019, ariko hazamo ibibazo byo guhindura komite, nta cyo babikozeho bituma FINA yimura iva mu Rwanda iyijyana mu kindi gihugu. Aho twabimenyeye, twarabegereye dusanga hari ibihugu bitatu bizakurikiraho; Bénin, Niger na Djibouti, tukabona gukurikiraho.”

“Ntibyaduciye intege, twegereye abadutera inkunga bo muri FINA batubwira ko dushoboye gutegura inyigo, bashobora kuzadutera inkunga, ni byo turimo. Hari icyizere.”

Yavuze kandi ko nubwo badafite amikoro ahagije bijyanye n’ibikorwa byose bifuza gukora, ariko mu bushobozi buhari bagiye gukomeza gutegura abakinnyi no gushaka abakiri bato bafite impano yo koga.

Ati “Hari gahunda yo kwita ku bana bato kugira ngo tuzamure impano zabo, ni yo gahunda dufite. Turi gushaka inkunga kugira ngo bikorwe kugira ngo mu myaka ibiri cyangwa itatu tuzabe dufite ‘junior’ ikomeye. Ntabwo dusaba ibirenze amakipe kubera uburyo dukoramo muri ibi bihe bya COVID-19, tuzakoresha amarushanwa bitewe n’ubushobozi buke dufite n’izo ngamba tuzubahirize, ariko tugere ku kintu.”

Yakomeje agira ati “Umukino wo koga mu Rwanda turi mu nzira yo kwiyubaka. Niyo mpamvu mu nama y’inteko rusange twasabye ko twashyiraho komisiyo ishinzwe gushaka amasoko kugira ngo ababifitemo ubushobozi bazadufashe dukorane bakore ubuvugizi tubone abafatanyabikorwa n’abaterankunga kuko inkunga tubona ntihagije ugereranyije n’ibikorwa tuba dufite.”

Mu bikorwa biteganywa harimo kwitabira amarushanwa mpuzamahanga ari kuri gahunda ya FINA, amarushanwa azabera muri Ghana mu Ukwakira, azabera i Abu Dhabi mu Ukuboza 2021 ndetse no guhura abatoza baheruka gushyirwa ku rwego rwa mbere mu mwaka ushize kimwe n’abasifuzi.

RSF yizeye ko guhera mu Ugushyingo 2021 ishobora kongera gutegura amarushanwa abera mu biyaga (open water)kugira ngo hazamurwe urwego rw’abakinnyi bajye bitabira amarushanwa mpuzamahanga muri iki cyiciro.

Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umukino wo Koga (RSF) ryakoresheje inama y'inteko rusange ku Cyumweru
Girimbabazi Pamela uyobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umukino wo Koga, yavuze ko nubwo bigoye gukora amarushanwa muri ibi bihe bya COVID-19, bazategura ajyanye n'ubushobozi buhari bashaka impano mu bakiri bato
Abayobozi b'amakipe y'Ishyirahamwe ry'Umukino wo Koga bagize amahugurwa ku wa Gatandatu mbere yo gukora inteko rusange

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .