Ku nshuro ya munani Police HC yegukanye igikombe cyitiriwe Intwari

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Gashyantare 2020 saa 08:38
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Police Handball Club (HC) yakomeje kubika igikombe cyitiriwe Intwari z’Igihugu, nyuma yo gutsinda ikipe ya APR HC ku mukino wa nyuma ibitego 40 kuri 35.

Aya marushanwa yitiriwe intwari z’igihugu, mu mukino wa Handball yatangiye ku wa Gatandatu tariki ya 01 Gashyantare arangira ku Cyumweru tariki ya 02 Gashyantare 2020, yitabiriwe n’amakipe 16.

Yaberaga mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Kaniga ahazwi nko ku murindi w’intwari. Umukino wa nyuma wahuje ikipe ya Police HC na APR HC, urangira Police HC itsinze APR HC.

Uyu mukino wari ukomeye cyane kuko aya makipe yombi ahora ahatanira ibikombe ku mukino wa nyuma, ariko inshuro nyinshi Police HC igatsinda APR HC. No ku Cyumweru ni ko byagenze kuko umukino watangiye saa cyenda, igice cya mbere kirangira Police HC iri imbere n’ibitego 22 ku bitego 17 bya APR HC.

Mu gice cya kabiri ikipe ya APR yagarutse igerageza kwirwanaho ngo irebe ko yatsinda Police HC ariko biba iby’ubusa kuko umukino wose w’iminota 60 warangiye itsinzwe na Police HC igiteranyo cy’ibitego 40 kuri 35.

Ikipe ya Police HC yari yakoze ku bakinnyi bayo bakomeye nka Rwamanywa Viateur watsinze ibitego 12, Mukunzi Felix yatsinze 12 na Tuyishime Zacharie watsinze ibitego 6.

Umutoza wa Police HC, IP Antoine Ntabanganyimana, avuga ko we n’abakinnyi be bishimiye iyi ntsinzi n’igikombe cyitiriwe intwari z’igihugu, ndetse kikaba ari cyo gikombe bahereyeho muri uyu mwaka wa 2020.

Yagize ati "Cyane cyane iki gikombe cyitiriwe Intwari z’igihugu tugituye abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda bahora inyuma y’ikipe yacu kugira ngo ikomeze kwitwara neza, turagitura n’abafana bacu. Kiradushimishije nk’abakinnyi kuko kiraduha imbaraga zo gutangira umwaka w’imikino dufite imbaraga."

Yakomeje avuga ko iri rushanwa ritabagoye cyane kuko imbogamizi z’ibibuga bari baraziteguye mbere.

Kapiteni wa Police HC, CPL Duteteriwacu Norbert, na we avuga ko nk’abakinnyi bishimiye igikombe batwaye, ko ari intangiriro nziza z’umwaka w’imikino 2020.

Iki gikombe cyitiriwe intwari z’igihugu, ikipe ya Police HC ikomeje kukibika kuko n’umwaka ushize niyo yari yagitwaye imaze gutsinda APR HC.

Igitwaye ku nshuro ya munani kuva iri rushanwa ryatangira. Muri kimwe cya kabiri Police HC yatsinze ikipe ya ES Kigoma, mu gihe APR HC yatsinze Gicumbi HC. Amakipe 16 akina umukino wa Handball niyo yari yitabiriye iri rushanwa.

Abakinnyi ba Police HC bishimiye igikombe cya munani cy'Intwari begukanye
Police HC imaze kuba ubukombe muri Handball

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .