Ubwo ubwato butwaye abakinnyi ba Koreya y’Epfo bwatambukaga ku Mugezi wa Seine, uwari uyoboye ibirori yavuze ko ari “Democratic People’s Republic of Korea", izina ryemewe rya Koreya ya Ruguru mu Gifaransa no mu Cyongereza.
Ni byo kandi yavuze ubwo itsinda ry’abakinnyi ba Koreya ya Ruguru ryari ritambutse.
Minisitiri Wungirije ushinzwe Siporo n’Umuco muri Koreya y’Epfo, Jang Mi-ran, wari i Paris, yasabye guhura na Perezida wa Komite Olempike Mpuzamahanga, Thomas Bach.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’iyi Minisiteri rigira riti “Twababajwe no kuba igihugu cyacu cyatangajwe nka Koreya ya Ruguru mu birori byo gufungura Imikino Olempike ya Paris ubwo abakinnyi ba Repubulika ya Koreya binjiraga.”
Komite Olempike ya Koreya y’Epfo yahise imenyesha abategura Imikino ya Paris ikosa ryabaye, isaba ko ritongera kubaho.
Itsinda rya Koreya y’Epfo mu Mikino ya Paris rigizwe n’abakinnyi 143 bazarushanwa muri siporo 21. Koreya ya Ruguru, yongeye kwitabira Imikino Olempike bwa mbere nyuma y’iya 2016 i Rio, yohereje abakinnyi 16.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!