Iri rushanwa ryabereye kuri ‘Piscine’ ya La Palisse i Gahanga ku Cyumweru, tariki ya 14 Mata 2024, ryitabiriwe n’amakipe 11 agizwe n’abakinnyi basaga 100 ndetse n’abahoze bakina umukino wo Koga.
Ryakinwe n’abakinnyi bari mu cyiciro cy’abari munsi y’imyaka 12, 13-14, 15-17 ndetse n’abafite imyaka 18 kuzamura, barushanyijwe mu koga Umusomyo, Bunyugunyugu, Ngarama, Makeri na ’Relay’ ikinwa mu buryo bw’amakipe. Intera ndende yari metero 100, mu gihe ingufi yari metero 50.
Ikipe ya Mako Shareks yegukanye iri rushanwa nyuma yo gukusanya imidali 21, irimo 10 ya Zahabu, umunani ya Feza n’itatu y’Umuringa.
Yakurikiwe na Cercle Sportif de Karongi yari ifite irushanwa riheruka, yo ikaba yaregukanye imidali 10, irimo itatu ya Zahabu, itatu ya Feza n’indi ine y’Umuringa.
Umwanya wa gatatu wegukanywe n’Ikipe ya Les Daulphins SC yatwaye imidali ibiri irimo umwe wa Feza n’undi w’Umuringa.
Mbere y’uko iri rushanwa riba, abaryitabiriye babanje gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.
Uru Rwibutso ruherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, rushyinguyemo Abatutsi bagera ku bihumbi 105, barimo 2000 biciwe mu Musozi wa Nyanza tariki ya 11 Mata 1994 nyuma yo gutereranwa n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye bari bahungiyeho bazizeyeho kubarinda ubwo zari muri Eto Kicukiro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal, yasobanuriye abitabiriye iki gikorwa cyo gusura uru Rwibutso, amateka asharira Abatutsi banyuzemo kugeza ubwo bakorewe Jenoside.
Ati “Abashyinguye hano baraburabujwe kugeza ubwo baje kuhabicira bavuga ko ari imyanda bajyanye aho indi yajugunywaga, kuko hafi y’aho bashyinguye, hari ahantu bajugunyaga imyanda yo mu Mujyi wa Kigali kuva mu myaka ya za 1980”.
Nyuma yo gusobanurirwa aya mateka, Ahishakiye Naphtal yasabye Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga kurushaho kwigisha abakinnyi n’abandi gushimangira Ubunyarwanda yo soko yo guharanira ko hatazongera kubaho Umunyarwanda uvutswa uburenganzira mu gihugu cye.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, Girimbabazi Rugabira Pamela wari witabiriye iki gikorwa, yasabye abakiri bato bagize umubare munini w’abakina umukino wo Koga, kwima amatwi abashaka kubashora mu bikorwa bigamije gusubiza Igihugu mu mateka mabi cyanyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abagize Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda basuye uru Rwibutso mu gihe u Rwanda ruri Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!