00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koga: Mako Sharks yegukanye Irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 15 April 2024 saa 10:03
Yasuwe :

Ikipe ya Mako Sharks Swimming Club yegukanye Irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ryari ryateguwe n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo Koga, aho ryabanjirijwe no kunamira Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.

Iri rushanwa ryabereye kuri ‘Piscine’ ya La Palisse i Gahanga ku Cyumweru, tariki ya 14 Mata 2024, ryitabiriwe n’amakipe 11 agizwe n’abakinnyi basaga 100 ndetse n’abahoze bakina umukino wo Koga.

Ryakinwe n’abakinnyi bari mu cyiciro cy’abari munsi y’imyaka 12, 13-14, 15-17 ndetse n’abafite imyaka 18 kuzamura, barushanyijwe mu koga Umusomyo, Bunyugunyugu, Ngarama, Makeri na ’Relay’ ikinwa mu buryo bw’amakipe. Intera ndende yari metero 100, mu gihe ingufi yari metero 50.

Ikipe ya Mako Shareks yegukanye iri rushanwa nyuma yo gukusanya imidali 21, irimo 10 ya Zahabu, umunani ya Feza n’itatu y’Umuringa.

Yakurikiwe na Cercle Sportif de Karongi yari ifite irushanwa riheruka, yo ikaba yaregukanye imidali 10, irimo itatu ya Zahabu, itatu ya Feza n’indi ine y’Umuringa.

Umwanya wa gatatu wegukanywe n’Ikipe ya Les Daulphins SC yatwaye imidali ibiri irimo umwe wa Feza n’undi w’Umuringa.

Mbere y’uko iri rushanwa riba, abaryitabiriye babanje gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.

Uru Rwibutso ruherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, rushyinguyemo Abatutsi bagera ku bihumbi 105, barimo 2000 biciwe mu Musozi wa Nyanza tariki ya 11 Mata 1994 nyuma yo gutereranwa n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye bari bahungiyeho bazizeyeho kubarinda ubwo zari muri Eto Kicukiro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal, yasobanuriye abitabiriye iki gikorwa cyo gusura uru Rwibutso, amateka asharira Abatutsi banyuzemo kugeza ubwo bakorewe Jenoside.

Ati “Abashyinguye hano baraburabujwe kugeza ubwo baje kuhabicira bavuga ko ari imyanda bajyanye aho indi yajugunywaga, kuko hafi y’aho bashyinguye, hari ahantu bajugunyaga imyanda yo mu Mujyi wa Kigali kuva mu myaka ya za 1980”.

Nyuma yo gusobanurirwa aya mateka, Ahishakiye Naphtal yasabye Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga kurushaho kwigisha abakinnyi n’abandi gushimangira Ubunyarwanda yo soko yo guharanira ko hatazongera kubaho Umunyarwanda uvutswa uburenganzira mu gihugu cye.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, Girimbabazi Rugabira Pamela wari witabiriye iki gikorwa, yasabye abakiri bato bagize umubare munini w’abakina umukino wo Koga, kwima amatwi abashaka kubashora mu bikorwa bigamije gusubiza Igihugu mu mateka mabi cyanyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abagize Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda basuye uru Rwibutso mu gihe u Rwanda ruri Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku Cyumweru mu gitondo, Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umukino wo Koga ryasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro
Abakinnyi barenga 100 ni bo bari bitabiriye iri rushanwa
Mako Sharks SC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi rya 2024
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, Girimbabazi Rugabira Pamela, yasabye abakina uyu mukino kwima amatwi abashaka kubasubiza inyuma
Perezida w'Agateganyo wa Komite Olempike y'u Rwanda, Umulinga Alice
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere rya Siporo muri MINISPORTS, Rwego Ngarambe, yitabiriye iri rushanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .