00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koga: Bwa mbere abatoza n’abasifuzi b’Abanyarwanda bahuguwe ku ikoranabuhanga ryifashishwa mu marushanwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 June 2025 saa 02:41
Yasuwe :

ku nshuro ya mbere, Ishyirahamwe ry’Imikino yo Koga mu Rwanda ryahuguye abasifuzi n’abatoza ku buryo bashobora gukoresha ikoranabuhanga mu kuyobora amarushanwa ya siporo yo koga.

Aya mahugurwa y’iminsi ine, yabaye tariki 18-22 Kamena 2025 kuri Stade Amahoro, yari yateguwe ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo ndetse binyuze mu bufasha bwa Africa Aquatics.

Yahuje abasifuzi barenga 30 b’Abanyarwanda n’abatoza b’amakipe y’imikino yo koga, bahabwa amasomo yihariye ku misifurire y’amarushanwa ndetse no ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu gutegura no kuyobora amarushanwa, bikaba ari ubwa mbere bibaye mu Rwanda.

Ni amahugurwa yatanzwe n’impuguke yemewe ku rwego rw’Isi, Maximillian Kanyerezi, intumwa ya World Aquatics na Africa Aquatics, wasangije abitabiriye ubumenyi ku bipimo mpuzamahanga n’uburyo bugezweho bwo kuyobora amarushanwa mu buryo bwa gihanga.

Kanyerezi yashimye igitekerezo cyo guhugura aba batoza n’abasifuzi, ashimangira ko ubumenyi bungutse buzaba ingirakamaro.

Ati “U Rwanda ruri kwerekana ubushake bukomeye mu guteza imbere imiyoborere n’ubunyamwuga mu mikino yo koga. Gukorana n’abasifuzi bafite inyota yo kwiga no gutera imbere ni iby’agaciro. Ndahamya ko hari impamba ikomeye bajyanye izabafasha guteza imbere iri tsinda ry’imikino mu buryo bwagutse.”

Abahuguwe bahawe impamyabumenyi yo kwitabira ndetse bazahabwa impamyabumenyi yemewe na Africa Aquatics, ibizabafasha mu mikoranire n’amarushanwa ku rwego rw’akarere n’umugabane.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino yo Koga mu Rwanda, Munyana Cynthia, yashimangiye agaciro k’aya mahugurwa mu kurushaho guteza imbere urwego rw’abasifuzi n’abatoza.

Ati “Uyu ni umusingi ukomeye mu rugendo rwo kubaka ubushobozi bw’abasifuzi bacu. Turifuza kugera ku marushanwa ateguwe neza kandi acunzwe mu buryo bw’umwuga. Uyu munsi, twungutse umubare munini w’abantu bafite ubumenyi bujyanye n’icyerekezo cyacu.”

Abitabiriye bagaragaje ko banyuzwe n’amasomo bahawe, bagaragaza ko bafite ubushake bwo gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe mu gutegura neza no kuyobora amarushanwa.

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Koga mu Rwanda ryashimiye Minisiteriya Siporo, Komite Olempike y’u Rwanda na Africa Aquatics ku bw’ubufasha mu gutuma aya mahugurwa abaho.

Munyana yagize ati “Ubufatanye nk’ubu butanga icyizere ko iterambere ry’imikino mu Rwanda rikomeje gusigasirwa mu buryo burambye kandi bunoze.”

Yashimangiye ko “aya mahugurwa arangiye asize ishusho nshya y’ubunyamwuga, ubushobozi no kwizera ko u Rwanda rugenda rugana ku rwego rwiza mu ruhando mpuzamahanga.”

ku nshuro ya mbere mu Rwanda, abasifuzi n’abatoza bahuguwe ku buryo bashobora gukoresha ikoranabuhanga mu kuyobora amarushanwa yo koga
Impuguke yemewe ku rwego rw’Isi, Maximillian Kanyerezi, intumwa ya World Aquatics na Africa Aquatics, ni we wahuguye aba batoza n'abasifuzi
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino yo Koga mu Rwanda, Munyana Cynthia, aganiriza abitabiriye amahugurwa
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino yo Koga mu Rwanda, Munyana Cynthia, ari kumwe na bamwe mu batoza bahuguwe
Abasifuzi bahuguwe bifozanya na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino yo Koga mu Rwanda, Munyana Cynthia
Abitabiriye amahugurwa bose bafashe ifoto bari hamwe
Hatanzwe 'certificat' ku bitabiriye aya mahugurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .