Aba bakinnyi bari baherekejwe n’umutoza wabo Kamanzi Jean d’Amour.
Uretse umwiherero w’imyitozo, habaye amahugurwa y’abatoza yatanzwe n’inzobere mu mukino wo koga mu biyaga bigari yaturutse muri World Aquatics, Cedrick Finch ukomoka muri Afurika y’Epfo, aho yibanze kuri gahunda yo kuzamura impano z’abakinnyi bakiri bato.
Muri aya mahugurwa, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga, Munyana Cynthia, wari wagiye ayobote itsinda rihagarariye igihugu mu mwiherero.
Munyana Cynhia yaragiranye ibiganiro bitandukanye n’abayobozi ba Africa Aquatics binyuze ku Munyamabanga Mukuru wayo Jace Naidoo bigamije guteza imbere umukino wo koga mu biyaga bigari.
Uyu mwiherero wasojwe n’irushanwa ryo koga mu kigaya “Tanzania Open Water Championship” ribera muri Zanzibar.
Akarikumutima Claudine yakinnye ibilometero bitanu mu bagore asoreza ku mwanya wa gatandatu akoresheje isaha, iminota umunani, amasegonda 21 n’ibice 35.
Byiringiro Christian na we yakinnye ibilometero bitanu mu bagabo, asoreza kumwanya wa gatandatu mu bakinnyi 11 aho yakoresheje iminota 58.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!